ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ati:" Dosiye z’IBIFI BININI tuzikurikirana nk’izindi zose

by FRATERNE MUDATINYA 2 July. 2020 @rwandatoday 5K Views


02072020043611Faustin-768x576.jpg
ADVERTISEMENT


Ubwo yatangizaga inama y’Abakuru b’inkiko,  Perezida w’Urukiko rw’ikirenga Dr Nteziryayo Faustin yavuze ko ubucamanza bugomba gutanga umusanzu wabwo mu guhashya abanyereza ibya rubanda. 

Dr Nteziryayo yavuze ko dosiye z’abakomeye zikurikiranwa ku rugo rugenwa n’amategeko, ako abavuga ko zikurikiranwa biguru ntege babeshya.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Faustin Nteziryayo

Avuga ko ubutabera bw’u Rwanda bukurikirana  ibyaha bya ruswa nini ku biswe  IBIFI binini ku rwego rumwe n’uko bukurikirana ibindi byaha.

Ati: “ Ibyo n’ukubeshya twe nk’abacamanza dosiye zose tuzikurikirana ku rwego rumwe…”


Yaburiye abayobozi bigabiza umutungo wa Leta, ababwira ko ubutabera buzajya bubaburanisha bahamwa n’ibyaha bagahanwa nk’abandi hakurikijwe amategeko.

Yemeza ko ntacyo u Rwanda rwageraho mu gihe imisoro abaturage batanga biyushye akuya cyangwa inguzanyo igihugu gifata iribwa n’abayobozi.

Kuri we igihugu nticyagera ku iterambere hadafashwe ingamba zihamye zo kurwanya ruswa n’abamunga ubukungu bwacyo.

Avuga ko buri rwego rw’ubutegetsi rugomba kugira  uruhare mu guhashya abanyereza umutungo w’igihugu. 

Ati“ Twe dufata ruswa nk’icyago gikomeye. Ruswa no kunyerea umutungo wa Lera bigomba guhanwa by’intangarugero.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Nteziryaho Faustin yasabye abacamanza b’i Rusizi gukomeza gukorana ubwitange muri iki gihe basabwe kuguma mu ngo zabo hirindwa ko bakwandura cyangwa bakanduzanya COVID-19.

Yabasabye  gukomeza gufasha  abafungiye muri za Kasho za Police kugira ngo babone ubutabera kugira ngo batazahatinda bikaba byatuma banduzanya.

Iyi nama kandi yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype ryafashije ba Perezida b’inkiko bari mu turere dutandukanye batashoboye kuza i Kigali.

Abacamanza bateze amatwi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga
Abo mu Ntara babikurikiye kuri Skype
ADVERTISEMENT





ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO






Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 10 August, 2020







Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 20 July, 2020




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links