ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Nyamagabe: Umuforomo arashinjwa gusambanya umwana amushukishije ifu y’igikoma

by FRATERNE MUDATINYA 1 July. 2020 @rwandatoday 8K Views


01072020081954arton152428-638ae.jpg
ADVERTISEMENT



Umuforomo wo mu Kigo Nderabuzima cya Kibirizi giherereye mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Kibirizi akurikiranweho n’ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 nyuma yo kumushukisha kumushyira ku rutonde rw’abari bategereje inkunga.


Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko ibi byabaye ku itariki 15 Kamena 2020 saa saba z’amanywa, ubwo uyu mwana w’umukobwa yajyaga ku Kigo nderabuzima cya Kibirizi, agiye kwiyandikisha kugira ngo ajye afata ifu y’igikoma ihabwa abatishoboye.


Umuforomo uyobora Ikigo Nderabuzima yasanze uwo mwana w’umukobwa amubaza niba ikibazo cye kitarakemuka ngo ashyirwe ku rutonde rw’abagomba guhabwa ifu y’igikoma kuko navwe ari muri icyo kiciro, maze asaba umwana kugenda akamusobanurira ikibazo cye amujyana mu cyumba basuzumiramo abagore batwite aramusambanya.


Nyuma yo kumusambanya, yamushyiriye abashinzwe kwandika abagomba gufata ifu we ahita avuga ko agiye mu nama, ariko umwana abwira abari aho ibimubayeho batangira gukurikirana.


Mu mategeko iki cyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 4 y’itegeko N°69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko N⁰ 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


Biteganyijwe ko urubanza ku ifunga n’ifungurwa ruteganijwe ku wa Gatanu, Itariki 03 Nyakanga 2020.

ADVERTISEMENT





ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO






Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 10 August, 2020







Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 20 July, 2020




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links