ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Dr. Isaac Munyakazi na Gahima baregwa ruswa ikirego cyabo cyagejejwe mu rukiko rwa Nyarugenge

by FRATERNE MUDATINYA 1 July. 2020 @rwandatoday 8K Views


01072020073821Munyakazi-768x512.jpg
ADVERTISEMENT



Umuvugizi w’Ubushinjacyaha yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko Dosiye ya Dr Isaac Munyakazi wari Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi igize, yavuze ko ubu yaregewe Urukiko.


Ati“Twarayakiriye, tumukurikiranyeho ibyaha bibiri icyaha cya RUSWA n’icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’Amategeko mu nyungu ze bwite. Icyaha cya mbere gihanwa n’itegeko ryo kurwanya ruswa mu ngingo ya 4, icya kabiri gihanwa n’ingingo ya 15 y’iryo tegeko.”


Nkusi Faustin uvugira Ubushinjacyaha avuga ko nyuma yo kwakira Dosiye bakoze ibisabwa byose, ndetse iregerwa Urukiko tariki 30 Kamena 2020.


Yagize ati “Erega n’uwitwa Gahima na we ukurikiranyweho icyaha cyo gutanga ruswa, ikirego cyatanzwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, igisigaye ni uguha umwanya Urukiko kugira ngo ruzayiburanishe.”


Umuvugizi w’Ubushinjacyaha avuga ko igihe dosiye imaze itatinze mu Bushinjacyaha kubera ko ngo biterwa n’icyaha gikurikiranwa, hari n’ubwo dosiye ishobora kumara amezi atandatu cyangwa umwaka itararegerwa, ngo igikuru ni uko iba ifite ibyo ikorwaho n’ababishinzwe.


Iki gihe ngo gifasha Ubushinjacyaha gufata umwanzuro wa ngombwa wo kuregera Urukiko dosiye imeze neza.

Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi

 

INKURU YA KERA:Ku mugoroba wo ku wa 06 Gashyantare 2020 nibwo Ibiro bya  Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo bivuga ko Dr. Isaac Munyakazi wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi yeguye. Nta byinshi byavuzwe ku bwegure bwe.

Ubwo yatangizaga ku nshuro ya 17 Umwiherero w’Abayobozi Bakuru, muri Gashyantare 2020, Perezida Paul Kagame yanenze abayobozi bagifite imyitwarire igayitse harimo na ruswa.


Yavuzemo benshi na Dr. Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’Ayisumbuye amugarukaho, avuga ko yakiriye ruswa ya Frw 500 000 kugira ngo ashyire ikigo  k’ishuri ku mwanya mwiza kandi kitabikwiye.


Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko Dr. Munyakazi ‘yafatiwe mu cyuho’ yakira ariya mafaranga.

ADVERTISEMENT

Yagize ati: “Yarabikoze, afata ishuri ryari irya nyuma arishyira mu ya mbere, bamuha amafaranga…amafaranga Frw 500 000… Ibi mbabwira ntabwo ari inkuru kuko nawe yaje kubyemera kuko hari ibimenyetso adashobora guhakana, bamufatiye mu cyuho…”


Bidatinze Urwego rw’Ubugenzacyaha bwatangiye iperereza kuri iki cyaha Munyakazi ‘yakekwagaho.’


Kuri uyu wa Kabiri taliki 30 Kamena, 2020 Umuvuzi wa RIB w’umusigire, Dominique Bahorera yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko idosiye ya Munyakazi bayigejeje mu Bushinjacyaha taliki 24 Werurwe, 2020.


Yagize ati: “Yarakurikiranywe na dosiye ye ishyikirizwa Ubushinjacyaha ku wa 24/3/2020.”


N’ubwo RIB yemeza ko yagejeje dosiye ya Munyakazi kuri Bushinjacyaha, ndetse ikavuga n’italiki yagereye yo, Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ntayo bwabonye, ndetse ko ikiri mu Bugenzacyaha.


Faustin Nkusi uvugira Ubushinjacyaha mu butumwa bugufi buciye kuri Telefoni yanditse ati: “ Wabaza Umuvugizi wa RIB, baracyakora iperereza kuri iyo dosiye…”


UMUSEKE wongeye kubaza RIB niba bitakwitwa ‘kwitana ba mwana’ kuri dosiye ya Dr Munyakazi kuko Ubushinjacyaha buvuga ko idosiye ye ikiri muri RIB, umuvugizi wayo asubiza ko ibiri gukorwa bitakwitwa  kuriya kuko bose ‘batahiriza umugozi umwe’.

Bahorera avuga ko wasanga hari ibyo basabye ko bikosorwa cyangwa biri kuzuzwa muri dosiye ye.


Dosiye y’uwari ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Dr Isaac Munyakazi igiye kumara amezi hafi atanu hagati y’Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha ikurikiranwa.


Dr Isaac MUNYAKAZI yabaye Umunyamabanga wa Leta muri iriya Minisiteri  kuva muri 2016.


Taliki 16, Gashyantare, 2020 nibwo Umukuru w’igihugu yavuze kuri ruswa yahawe Dr Munyakazi.



Source:umuseke.rw


ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO






Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 10 August, 2020







Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 20 July, 2020




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links