ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Huye: Abantu bataramenyekana bishe umusaza bamutemaguye banatwara Inka esheshatu yari aragiye

by FRATERNE MUDATINYA 30 June. 2020 @rwandatoday 6K Views


300620200409215760243e4558dbd14cf2fb90e8b20338.png
ADVERTISEMENT



Abantu bataramenyekana bishe batemaguye Ndabunguye Vincent bakundaga kwita Butoya wo Sholi umurenge wa Gishamvu,banamutwara inka ze Esheshatu ubwo yari aragiye mu kabande.


 

Abaturanyi be babwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko baheruka Butoya aragiye ku mugoroba bakaza gutungurwa no kumva mu gitondo ko yabonetse yiciwe mu kabande ndetse n’ibikoko byatangiye kwangiza umurambo nk’uko bivugwa n’abamugezeho mbere ubwo bari batabajwe n’umuryango we nyuma yo gutegereza ko acyura amatungo bagaheba.


Abakoze ibi ntibahise bamenyekana gusa hari gukekwa ko ubwo bugizi bwa nabi bwaba bwakozwe n’abitwa abasheretsi b’amatungo babihuza nuko ejo ku cyumweru wari umunsi w’isoko.


Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Gishamvu Nkubana Vianney avuga ko umurambo w’uyu musaza watwawe ku bitaro gukorerwa isuzuma ibindi ngo bikaba biri mu iperereza.


Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba abaturage kwicungira umutekano no kwirinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga ngo bitewe n’ahantu mu kabande uyu yari aragiye,ndetse no gutangira amakuru ku gihe.


Kugeza ubwo iyi nkuru yasohokaga nta nka n’imwe mu zo uyu wishwe yari aragiye yari yakabonetse,gusa muri zo harimo imbyeyi zasize inyana ntoya mu rugo.

ADVERTISEMENT





ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO






Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 10 August, 2020







Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 20 July, 2020




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links