ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Minisitiri Amb. Gatete ari gukorwaho iperereza nk’umwe mu bakekwaho kunyereza umutungo wa Leta

by FRATERNE MUDATINYA 30 June. 2020 @rwandatoday 6K Views


30062020034331gatete-24.jpg
ADVERTISEMENT



Minisitiri w’ibikorwaremezo w’u Rwanda Amb. Claver Gatete ari gukorwaho iperereza nk’umwe mu bategetsi bacyekwaho kunyereza umutungo wa leta nk’uko urwego rukora iperereza ku byaha rubivuga.Mu nama yahuje Komite Nyobozi y’Umuryango RPF-Inkotanyi ku wa Gatanu taliki 26 Kamena, 2020 kimwe mu Bitangazamakuru byari byatumiwemo, cyagarutse ku magambo akomeye Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yakoresheje avuga ku mikorere idahwitse ya Minisitiri Gatete.Iyo nkuru ivuga ko Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb. Claver Gatete yakoresheje umutungo wa Leta n’igitsure ku Buyobozi bw’Umujyi wa Kigali kugira ngo yubakirwe umuhanda wa Kaburimbo ugera iwe ku Gishushu mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.Uriya muhanda ureshya na kilometero imwe wubatswe kuri miliyoni$ 1 (asaga miliyoni 900Frw).Amb Gatete yongeye kuvugwaho ‘no guha isoko mu buryo budakurikije amategeko’ kimwe mu bigo byo muri Kenya bitanga serivisi z’ikoranabuhanga kitwa ‘Outside The Box (OTB) Africa Ltd kugira ngo gihe ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iby’imyubakire (Rwanda Housing Authority) ikoranabuhanga (software) rizagifasha mu gucunga neza inyubako za Leta.


Amasezerano yagiranye na kiriya kigo yari afite agaciro ka miliyoni 263 Frw, gihabwa isoko mu buryo buteranyijweho na Komite ya RHA ushinzwe iby’amasoko.

Perezida Kagame yabajije Minisitiri Gatete niba kiriya kigo akizi, undi abanza gusubiza ko atakizi.

Umukuru w’Igihugu yaramubajije ati: “Iki kigo urakizi cyangwa ntacyo uzi?” Minisitiri Gatete ati: “Ntacyo nzi Nyakubahwa!”

Perezida Kagame yarahindukiye asaba Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza kugira icyo abivugaho.

IGP Munyuza yasobanuriye abari aho ko Minisitiri Claver Gatete yananiwe kwemeza Komite ya RHA impamvu zifatika zatuma kiriya kigo cy’Abanyakenya ari cyo cyahabwa ririya soko, ahubwo yirengagiza gukurikiza ibisabwa byose mu gutanga amasoko ndetse yandikira Minisitiri w’imari n’igenamigambi kwihutisha idosiye, amafaranga akishyurwa iriya Kampani.

Komite ya RHA ishinzwe iby’amasoko yanze kuva ku izima, ibwira Min Gatete ko hari ibindi bigo by’Abanyarwanda byashoboraga gutanga serivisi nk’iyo bariya Banyakenya batanga, imusaba ko ari byo byahabwa isoko kuko biri no mu nyungu rusange z’Umunyarwanda.

Bivugwa ko Min Gatete atitaye kuri izo nama.

Umukuru wa Polisi yabwiye Umukuru w’Igihugu n’abandi bari aho ko ibaruwa Min Gatete yandikiye uw’imari n’igenamigambi ifitwe n’inzego z’umutekano yerekana ko mu Ukuboza, 2019 ari bwo yanditswe kandi yasabaga ko ibyo kwishyura ariya mafaranga byakorwa vuba kuko biri ‘mu nyungu z’igihugu’, (national Interest).

Perezida Kagame akirangiza kumva ibisobanuro bya IGP Munyuza kuri iki kibazo yarahindukiye abwira Gatete ati: “Sinigeze kukubaza niba hari icyo uzi kuri kiriya kigo ukampakanira?”

Gatete yasubije Umukuru w’Igihugu ati: “ Ndabyibutse Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.” Kagame amubajije impamvu yamubeshye undi ati: “Mumbabarire Nyakubahwa.”

Birumvikana ko abari mu cyumba bose bari bacecetse bumiwe!

Perezida Kagame yamubwiye ko byaba byiza arekeye aho ibyo gusaba imbabazi kuko azisabye kenshi kandi asubira mu magambo amwe ku bintu bimwe.

Mbere y’uko bigera aha ariko, Perezida Kagame yari yabanje kubaza Mayor w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa n’umwungirije Eng Evariste Nsanzimana niba Minisitiri Gatete mu nshingano ze harimo no kuyobora Umujyi wa Kigali.

Yababajije ukuntu bakwemera kugwa mu makosa kubera ko babisabwe na Minisitiri.

Ati: “Ese mubona ko Gatete ashobora gukora ibyo yishakiye? Kuki mudashobora kumubaza impamvu z’ibyo abasaba gukora?”

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakomoje no ku rubanza ruherutse kuvugwamo Min. Claver Gatete na Amb James Musoni, uru rubanza rukaba ruvugwamo ko aba bagabo bagize uruhare mu inyerezwa ry’amafaranga abarirwa muri Miliyari 2 Frw.

Icyo umukuru w’igihugu yabwiye Abayobozi bo muri RPF ko Min Gatete yakoranye n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa remezo witwa Caleb Rwamuganza kugira ngo Leta igure inzu ku giciro kirenze icyo ikwiye, kandi byose bigakorwa hadakurikijwe amabwiriza agenga ipiganwa ry’amasoko ya Leta.

Umukuru w’Igihugu yabwiye Amb. Claver Gatete ati: “Uri kwihemukira uhemukira n’igihugu.”

Yahise asaba Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi kugira ibyo babaza Gatete bitarenze kuri uyu wa Mbere taliki 29 Kamena, 2020 nyuma we (PEREZIDA KAGAME) akazifatira umwanzuro.

Gatete yarasatswe

Mu masaha y’ijoro ryo ku Cyumweru taliki 21 Kamena, 2020,  amakuru Umuseke wamenye bukeye bwaho ni uko inzego z’umutekano zasatse urugo rwa Amb. Gatete.

Nyuma gato amakuru twamenye yavugaga ko Amb. Gatete yafungiwe ku Kimihurura nyuma aza kurekurwa ariko akomeza gufungishwa ijisho.

Mu mwiherero w’Abayobozi Bakuru, Perezida Kagame yakomoje ku Bayobozi bamunzwe n’imigirire mibi, na Amb Gatete yarabajijwe.

Perezida Kagame yagize ati ati: “Ko mbere ukiri mu mahanga (Canada) wakoraga neza, ugeze hano byagenze gute?”

Muri uriya mwiherero Perezida Kagame  yabajije Guverineri Gatabazi niba atekereza ko Intara y’Amajyaruguru ari ‘umutungo we bwite’.

RIB yemeye ko Amb.Gatete ari gukorwaho iperereza

Dominique Bahorera yagize ati “Biriya ni ibisanzwe biriho, hari bamwe mu Bakozi n’Abayobozi bo mu nzego za Leta bamaze iminsi bavugwaho imikorere mibi ijyanye no gukoresha nabi umutungo wa Leta, cyangwa wa rubanda harimo ibijyanye no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bari basanzwe babazwa, na Min Gatete arimo bisanzwe nk’uko n’abandi barimo kubazwa.”

Umuvugizi wa RIB yakomeje abwira Umuseke ko iyi dosiye irimo abandi bayobozi barimo bamwe bavuye mu buyobozi, barimo n’uwari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Caleb Rwamuganza umaze iminsi afunzwe ndetse urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwanzuye ko akurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30 we n’abandi bantu 5 baregwa hamwe.

ADVERTISEMENT





ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO






Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 10 August, 2020







Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 20 July, 2020




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links