ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Ubu gahunda ni ugutekesha Gas, Dore icyo abacuruzi ba Gas n'abazikoresha babivugaho!!! Sobanukirwa uko wayikoresha neza kandi ntigutere ibibazo ndetse naho wayigura bihenduse

by FRATERNE MUDATINYA 15 June. 2020 @rwandatoday 13K Views


15062020000508IMG-20200615-WA0016.jpg
ADVERTISEMENT



Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ibidukikije, Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gukangurira Abanyarwanda gukoresha Gas,ni nyuma yaho bitacyemewe kwinjiza amakara mu mugi wa kigali,aho gukoresha amakara cyangwa inkwi mu gihe bateka, kuko bigira ingaruka ku bidukikije n’amashyamba n’ibindi.

Ariko n’ubwo  gahoro gahoro abantu bagenda basobanukirwa n’ibyiza byo gukoresha Gas, abenshi baracyafite impungenge z’uburyo  ziturikira mu mazu ndetse rimwe na rimwe zigatera impanuka zikomeye  zihitana nubuzima bwa benshi n'amazu nibiyarimo bigakongoka. 

Ndetse  hari n'abavugako ibiciro bikiri hejuru, ugereranije n’amakara abandi bakaba bacyibaza ukuntu bazajya bakoresha Gas gusa mu guteka ibiryo byose harimo n'ibimara igihe kinini bitetswe(ibishyimbo byumye) kandi bitwara Gas nyinshi.

Twegereye rero imwe muri company zicuruzi Gas ndetse n'ibikoresho byayo  TENTMAKER GAS SOLUTION Tuganira n'umuyobozi wayo ariwe NEMEYIMANA FIACRE doreko afite ubunararibonye mubya Gas adutangariza byinshi kubigendanye n'ibyo abantu bibaza kubigendanye na Gas.

Yagize ati:  

Gukoresha Gas ntibigoye, gusa bisaba kuba ufite ubumenyi bw’ibanze mu kuyikoresha kugirango itaguteza ibibazo mu gihe uyikoresha.

Dore ibyo ugomba kumenya mu gihe uteka ku mashyiga ya Gas. 

·Gas ni umwuka ariko uzirana n’umuriro. Iyo gas ihuye n’umuriro habaho kwaka byihuse kandi ntibiterwa n’ingano y’umuriro wabonetse, umuriro uwo ariwo wose ushobora guteza impanuka ya Gas. Bityo rero mbere y’uko ucana ishyiga ryawe rya gas, banza wizere neza niba nta Gas iri gusohoka kuburyo ihura n’umuriro. Ntabwo ushobora kuyoberwa niba gas iri gusohoha kuko igihe cyose winjiye ahantu iteretse wumva impumuro idasanzwe muri ako gace. Igihe rero uzabyumva uzabe uretse gucana umuriro .  Ikirenze kuri ibyo rero Hari igikoresho tugurisha cyitwa GAS ALARM DETECTOR ( photo), gifite ubushobozi bwo kumva iyo mpumuro ya Gas guhera kuyo umuntu atabasha kumva namazuru ye. Kikakumenyesha ko Gas yawe iri gusohoka. Ariko kandi kikihutira kuyifunga cg kuyuhagafuka kwicupa cyo ubwacyo. Automatic waba uhari cg udahari.  




·Igihe Gas yawe yashizemo uvuye kugura indi, si byiza guhita uyicana ako kanya ukimara kuyizana. Jya ubanza uyitereke akanya ituze kuko baba bayizanye bayicugusa bikaba byatuma itomboka mu gihe uhise uyicana.

·Sibyiza gusiga ucanye Gas ngo wigendere ahantu kure tugirwa inama yo kuba hafi yaholo dutekeye kuri Gas.

·Sibyiza kuvugira kuri telefoni cyangwa kugira ibindi birangaza igihe utetse kuri Gas.

·Sibyiza gutegeza abana Gas ngo bateke nta muntu mukuru uhari.

·Irinde ko ibishashi bya Gas birenga impande z’isafuriya mu gihe utetse ugomba kugabanya umuriro ugakoresha muke.

·Si byiza gushyira ibiryo mu mavuta ahiye kandi Gas iri kwaka. Mbere yo gushyira ibiryo mu mavuta banza uzimye Gas.

·Uragirwa inama yo gufungura amadirishya y’aho utekera mu gihe cyose amashyiga ya Gas ari kwaka.

·Niba ukoresha Gas ifite amashyiga 2,3+, mbere y’uko uhindura icupa banza urebe niba amashyiga adacanye, kandi mu gihe urangije guteka banza uzimye ishyiga ubundi wibuke gufunga Gas ku icupa.

·Niba ukoresha Gas, uragirwa inama yo kuba ufite iyi protection  twavuze harugu iwawe cg  kizimyamwoto hafi kandi ufite n’ahantu hizewe umuntu ashobora guhungira inkongi y’umuriro mu gikoni cyawe.
ADVERTISEMENT

TWAMUBAJIJE KUBIKORESHO BYA GAS N'IKIGUZI CYABYO DORE KO BENSHI BAKOMEZA KUVUGA KO BIHENZE.

Ibikoresho bya gas ntibihenda rwose hano uwacu ugereranije n'ibindi bihugu kuko leta yacu yirohereje cyane ababicuruza aho bimwe ibikuriraho n'imusoro.  Ubu ubasha kugura amashyiga ya Gas kuva ku mafrs 25.000 fr kuzamura bitewe nuko wifite cg uguhitamo kwawe.  Dufite amoko rero atandukanye y'amashyiga ya gas. 




Ibiciro bya Gas nabyo nibito ugereranije nayo makara. Ndatanga urugero: ikiro cya gas kigura 1000 frs umuryango wabantu batanu bagikoresha incuro eshatu cg Enye. Mugihe amakara yigihumbi 1000 frs ubu yatekaga ifunguro rimwe.

Ikindi utekesha Gas aho akorera hahora isuku ndetse n'ibikoresho bye bihorana isuku. Sinatunya kuvuga ko n'amafunguro ye aba aryoshye. Gas nayo ugura bitewe n'uko wifite kuko kuva kumu celibateur  kugeza kubikoni bitekera abantu benshi cyane ziraboneka.  Igiciro gishyirwaho ni inzego za leta zibifite munshingano.







MU GUSOZA IKI KIGANIRO NI IKI WABWIRA ABASOMYI NABAKORESHA GAS MURI RUSANGE. IKINDI NKABANTU MUFITE SOLUTION  NDETSE N'UDUSHYA KURI GAS UKO UKENEYE SERVICES ZANYU YAZIBONA. 

Nasoza rero mbwira abantu ko Gutekesha Gas bitari ikibazo haba mukuyikoresha, ibiciro byayo, cg ibikoresho byiza biramba ndetse bikora neza. Kuko Tentmaker Gas Solution  twarabicyemuye. Iyo uguze natwe turaguhugura imikoreshereze yayo ndetse ubu hari akarusho aho ugura ibikoresho byacu mugiciro  gisanzwe ukabasha guhabwa iyi protection nka Bonus. ( inyongezo mu muco wacu) .



Nemeyimana Fiacre waganiriye na Rwandatoday.rw akatubwira byinshi kuri Gaze


Mudusure aho dukorera mu mujyi wa Kigali mu karere ka nyarugenge Mu gakiriro muri Feux Rouge z'umuhanda werekeza nyamirambo. Phone number : (250) 0788490005/ 0787837802 no kuri Email: [email protected] .TENTMAKER Gas Solution.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO






Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 10 August, 2020







Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 20 July, 2020




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links