ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Rulindo: Gitifu wigeze kwambika abagabo amakanzu bagafurira imyenda mu mugezi wa Base yasezeye kubuyobozi

by FRATERNE MUDATINYA 4 June. 2020 @rwandatoday 9K Views


04062020051656a943a20ec704d59c06627e6465a05a50.jpg
ADVERTISEMENT



Uwari Gitifu w’umurenge wa Base Mvumvinezayimana Fiacre amaze gusezera mu nshingano yari afite aho yayoboraga Umurenge wa Base mu karere ka Rulindo.Intara y'amajyaruguru.

Amakuru yo kwegura k’uyu Gitifu akaba amenyekanye kuri uyu wa 4 Kamena,2020 ku isaha ya Saa 11:45 duhise dushaka kumenya icyaba gitumye uyu Fiacre yegura ku murongo wa Telefone yemereye umunyamakuru wa hanga.rw ko amaze kwandika ibaruwa asezera ku nshingano yarimo zo kuyobora Umurenge wa Base ati “ amakosa aba yarakozwe mu kazi niyo aba atumye umuntu ahisemo kureka ibyo yakoraga kugirango bigende neza”, abajijwe ayo makosa yakozwe avuze ko byashyizwe mu nyandiko ariho ayo makossa aba agaragara.


Ubwo twakoraga iyi nkuru ariko hakaba hari amakuru ari kutugeraho avuga ko bishobokako hari umuturage (umusaza) waba yarakubiswe na Gitifu hariya mu murenge wa Base akamenwa impyiko nk’uko bivugwa n’imboni za hanga.rw hariya mu murenge wa Base.


Ubutumwa Fiacre yatanze ku mbuga nkoranyambaga yahuriragaho n’abandi ni ubu.

Ati:''Muraho neza ndagirango Nshimire umuntu wese twabanye muraka kazi wangiriye neza, uwampaye igitekerezo cyafashije mu minsi mike namaze nkora nk'umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Base,ubu bibaye ngobwa ko nsezera ku kazi muzagire guhirwa mubyo mukora''.


Uyu mu Gitifu akaba azahora yibukirwa cyane ku kuntu yigeze gufata abagabo bo mu murenge wa Base bagiraga umwanda akabambika amakanzu akajya kubakarabiriza mu mugezi wa Base bakanafuriramo.


Aya makuru ariko ntarundi rwego na rumwe rurayatangaza ngo tumenye ukuri ku byabaye, uyu Fiacre uyu mwanya akaba yari awumazeho igihe umuntu yakwita gitoya kuko yawugiyeho ubwo yari asanzwe ku mwanya wa Gitifu w’Akagari ka Gasiza mu murenge wa Bushoki.


Hashobora no kuza kuboneka izindi mpinduka muri kariya karere ka Rulindo kuko ubwo twakoraga iyi nkuru inama y’umutekano itaguye iracyarimo kuba, tukaba turi buze kubagezaho andi makuru aramenyekana mu masaha aribuze.

ADVERTISEMENT



Iyi foto niyo yerekana icyo gihe uko byagenze



ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links