ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Coronavirus: Hamenyekanye impamvu ingendo hagati y'intara, intara n'umujyi wa Kigali ndetse no gutwara abagenzi kuri moto zidasubukurwa kuri uyu wa 01 Kamena 2020

by AIMABLE IRIHOSE 1 June. 2020 @rwandatoday 11K Views


010620200051570bc444e705f8d24d4b3a5b4422d81b71.jpg
ADVERTISEMENT


Muri iki gitondo, ba Minisitiri w'ubuzima na n'uw'Ubutegetsi bw'Igihugu basobanuye mu buryo burambuye impamvu ingendo zambukiranya intara, izihuza intara n'umujyi wa Kigali, ndetse no gutwara abantu hifashishijwe moto zikomeza gusubikwa.

Italiki ya 01 Kamena 2020 yari imaze igihe kinini itegerejwe n'abanyarwanda batari bake ko ari yo ingendo zihuza intara, intara n'umujyi wa Kigali ndetse no gutwara abantu kuri moto zigomba gusubukurwa, kugeza ubwo nk'abatwara abagenzi na moto (abamotari) bari barayise "save the date" kuko ari bamwe mu bo akazi kabo kari karahagaze kubera ingamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda, bityo bakaba baragatagaje cyane ko biteguye isubukurwa ry'akazi kabo cyane, bigaragarira mu myiteguro bakoze bafatanyije n'inzego z'umutekano.

Bitunguranye, mu masaha yakuze y'iri joro ryakeye, ubwo minisiteri y'ubuzima yari imaze gutangaza imibare mishya y'ubwandu bw'icyorezo cya Coronavirus ihagaze kugeza uwo munsi, maze bikagaragara ko handuye abantu bashya 11 harimo 5 bagaragaye mu karere ka Rusizi, aho bane muri bo ari abashoferi bambukiranyaga imipaka batwaye ibintu hagati ya Rusizi na Bukavu ndetse n'umumotari umwe na we wakoraga uwo mwuga, ibiro bya Minisitiri w'Intebe byasohoye itangazo ribinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwabyo rwa tweeter ko izo ngendo zose zisubitswe, ko ahubwo ingamba nshya zo kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda zizatangazwa nyuma y'inama y'abaminisitiri izaterana kuri uyu wa kabiri taliki 02 Kamena 2020. 

Minisitiri w'ubuzima Bwana Dogiteri Ngamije Daniel yasobanuye muri iki gitondo cyo kuwa mbere taliki ya 01 Kamena 2020 kuri radiyo y'igihugu ko iri subikwa rifite aho rihuriye n'imibare mishya yagaragajwe y'abanduye icyorezo cya  COVID-19 mu karere ka Rusizi, bikaba byaba byiza kudahita hasubikurwa urujya n'uruza rw'abantu ngo bareke binjire imbere mu gihugu, kuko bishobora kugira ingaruka mbi ku ngamba zari zimaze igihe kirenga ibyumwe icyenda kandi zari zimaze gutanga umusaruro mwiza mu gukumira ikwirakwira ry'iki cyorezo mu Rwanda.

Naho Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Bwana Porofeseri Shyaka  Anastase mu kiganiro kuri telefone na radiyo y'igihugu yatangaje ko abanyarwanda bamaze kugira umuco mwiza wo kwirinda no kumvira ubuyobozi, bityo nk'intore bakaba abasaba kongera kwihanganira iri subikwa, ahubwo bagakomeza gukurikiza amabwiriza ajyanye no kwirinda iki cyorezo cya Coronavirus bahabwa n'inzego z'ubuzima, bakomeza kwimakaza ingamba zijyanye n'isuku ndetse banambara neza agapfukamunwa n'amazuru, ndetse bakirinda gukora ingendo zitari ngombwa hanze y'ingo zabo cyangwa mu bihugu bituranyi nabyo bigaragaramo iki cyorezo cya Coronavirus.

Amakuru aturuka mu karere ka Rusizi aravuga ko ingendo zihuza aka karere n'utundi turere bihana imbibi zahagaritswe n'inzego z'umutekano, ndetse inzego z'ubuyobozi zikaba zikomeza gusaba abaturage gukomeza gahunda ya guma mu rugo kugeza bahawe andi mabwiriza.
ADVERTISEMENT

Minisiteri y'ubuzima yatangaje ko ubu inzego z'ubuzima zohereje abakozi n'ibikoresho bihagije byo gupima abaturage benshi mu karere ka Rusizi ku buryo birafasha kumenya bidatinze uko iki cyorezo gihagaze muri aka karere.

Ikigaragara ni uko hirya no hino mu gihugu, abaturage benshi bari bamaze kwitegura ko ingendo zisubukurwa, ndetse hakaba hari n'abari baraye bakatishije amatike bitegura kwerekeza hirya no hino mu gihugu, ariko inzego zibishinzwe zasabye ko basubizwa amafaranga yabo.

Hirya no hino mu gihugu ahantu hatangirwa serivise hashyizweho uburyo bufasha abakenera izo serivise kwirinda icyorezo cya Coronavirus cyane cyane ingamba zirebana no gukaraba intoki, ariko kuri ubu haravugwa ko izi ngamba ahenshi abantu bamaze kuzidihokaho, ku buryo usanga nk'ahari za kandagira ukarabe zitakirimo amazi cyangwa se hatakitabwaho ko uwinjiye wese agomba kubanza gukaraba intoki, ndetse n'umuco wo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga ukaba utarimakazwa mu guhahirana mu gihe Banki Nkuru y'Igihugu (BNR) iherutse gutangaza ko ubu na bwo bugomba kuba ubundi buryo bwemewe n'amategeko mu gihugu bwo kwishyurana bwiyongera ku bwari busanzwe. Ibi rero bituma benshi bibaza niba bitatuma iki cyorezo cya Coronavirus gitera uburwayi bwa Covid-19 cyongera ubukana mu Rwanda mu gihe hari hamaze guterwa intambwe ishimishije mu kugihashya.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links