ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Amakara ntiyaciwe, icyabaye n'ibiganiro byatangijwe mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kugabanya ibicanwa bikomoka mu kwangiza ibidukikije nk'inkwi n'amakara

by Aimable IRIHOSE 29 May. 2020 @rwandatoday 7K Views


29052020011859arton49769.png
ADVERTISEMENT



Ministeri y'ibidukikije mu Rwanda irahakana ko yavuze ko igiye gukumira burundu yinjizwa ry'amakara mu mujyi wa Kigali  ngo himakazwe ikoreshwa rya Gaz gusa mu Rwanda, cyane cyane mu mijyi no mu mujyi wa Kigali by'umwihariko.

Ni mu kiganiro yagiranye kuri telephone n'abanyamakuru bakora ikiganiro RIRARASHE cyatambutse kuri Radio One muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatanu Taliki ya 20 Kamena 2020.

Muri icyo kiganiro, Min Dr J d'Arc yatangaje  ko icyatanjijwe ari gahunda ya Leta y'u Rwanda yo gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe na Leta  zijyanye no kurengera ibidukikije muri gahunda y'imyaka 7 nk'uko byatangajwe na Nyakubahwa Ministre w'Intebe ku italiki ya 26/09/2017, aho Leta yavugaga ko muri iyo gahunda ya 2017-2014, Leta y'u Rwanda izaba yagabanyijeho  50% ku ngano y'imyuka ihumanya ikirere  ituruka ku bicanwa bikomoka ku mashyamba, by'inkwi n'amakara (biomass).  

Minister kandi yanatangaje ko ari no mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano  ya Paris aho u Rwanda rwiyemeje ko muri 2030, ruzaba rwagabanyije ingano y'imyuka rwoherezaga mu kirere ho 38% mu kirere cy'u Rwanda nk'uko rwabigaragarije umuryango w'abibumbye.

Yagize ati "icyo ejo twabwiye abanyamakuru Ni uko Leta ishaka ko abantu bagabanya ingano y'ibicanwa bikomoka ku nashyamba [biomass], byaba inkwi n'amakara, ahubwo abantu bagakangukira ku gukoresha Gaz nk'uburyo butāngiza ibidukikije, bagabanya kukoresha inkwi nyinshi"

Minisitiri w'ibidukikije kandi yasobanuye ko  n'ubwo humvikanye mu binyamakuru ko ari ugukumira amakara kwinjira mu mujyi wa Kigali, ko nabyo byavuzwe, ariko ko hari uburyo bundi bwo kugabanya ibicanwa  bikomoka ku mashyamba, nk'imbabura za canarumwe na canamake, zose ko zizakomeza gukoreshwa [Kandi Koko zagaragajwe n'abashinzwe ubuziranenge ko zirondereza ibicanwa], kuko nyine ikigamijwe ari ukugabanya ingano y'ibyo bicanwa mu buryo bisigara ku kigero cyo hasi gishoboka.

Ku bizaza niba u Rwanda Rwakoze ibi mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Paris, mu gihe ibindi bihugu byo harimo ibitaratangira cyangwa se ngo binayemeze Kandi ari byo byohereza ibyuka byinshi mu kirere kurusha n'u Rwanda, Minister J d'Arc yasobanuye ko u Rwanda rutazategereza ko ibindi bihugu bikora ngo na rwo rukore, ko rwo rukora ibyo rwiyemeje, akaba ari yo mpamvu ibiganiro byatangijwe Kandi bizakomeza gusobanura byimbitse kurushaho, hanagaragazwa ingamba zafashwe mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda ya Leta. Minister yagize ati: _"Ntabwo tuzarindira gukorera igihugu cyacu turebeye ku bindi bihugu bidakora".

Minister Kandi yavuzeko uko bizagenda kose, Leta izita ku mikoro y'abanyarwanda  mu byiciro byose by'ubukungu,  bityo abatazabasha kwibonera izo mbabura zirondereza ibicanwa bakazoroherezwa guhura n'ibigo by'imari bikabafasha, abandi na bo Leta isanzwe ifasha hagashyirwaho uburyo bwo kuborohereza kugera kuri ubwo buryo buronderezwa ibicanwa.

Ibi byose bivuzwe mu rwego rwo kurushaho gusobanura neza ibyavugiwe mu kiganiro iyi Minisiteri yaraye igiranye n'itangazamakuru mu rwego  rw'imyiteguro yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurengera ibidukikije uzizihizwa ku ya 05 Kamena 2020. 
ADVERTISEMENT





ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links