ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Burundi: Agathon Rwasa niwe watsinze amatora ku mwanya wa Perezida

by FRATERNE MUDATINYA 21 May. 2020 @rwandatoday 6K Views


21052020060848download.jpeg
ADVERTISEMENT



Umuvugizi wa ishyaka CNL rya Agathon Rwasa Aime Magera amaze gutangaza ko bashingiye ku nyandiko mvugo bafite zerekana amajwi umukandida w’ishyaka rya CNL Inyangamugayo rya  Agathon Rwasa akaba ari nawe umuvugira avuga ko uwo avugira yatsinze amatora akaba yabonye amajwi 62 ku ijana mu ntara 11 bamaze kubonera amajwi yabaruwe ku ntara 19 zigize igihugu cy ‘u Burundi.

Amakuru dukesha umunyamakuru wa rwandatribune.com uri gukurikirana uko amajwi abarurwa uri mu ntara ya Bujumbura yavuze ko Agathon Rwasa wa CNL amaze kugira amajwi menshi agaragaza ko hari ikizere cyatuma hizerwa ibyatangajwe n’umuvugizi wa Agathon Rwasa akomeza avuga ko intara 11 arizo CIbitoki,Kayanza,Ngozi,Gitega,Kirundo,Bujumbura y’icyaro,Bujumbura y’umujyi,Rumonge,Makamba,Rutana na Muyinga

 umunyamakuru wacu avuga ko Agathon Rwasa yarushije cyane abakandinda bose aho mu majwi yagaragaye yo muri izi ntara Agathon Rwasa afite amajwi 62 ku ijana naho Gen Evariste Ndayishimiye wa CNDD FDD akaba afite amajwi 20 ku ijana ,Gaston Sindimwo wa UPRONA akaba afite amajwi 12 ku ijana naho abandi bakandida bane basigaye bakaba bose bafite amajwi 6 ku ijana .

Mu ntara ya Bubanza na Karuzi amajwi amaze kubarurwa yerekana ko Gen Evariste Ndayishimiye wa CNDD FDD amaze kubona amajwi 52 ku ijana  ,Agathon Rwasa amajwi 35 ku ijana Sindimwo Gaston wa Uprona amaze kubona amajwi 2 ku ijana naho Past Nahimana Diedonnne wigenga amaze kubonamo amajwi 5  ku ijana,KIRA Burundi amajwi 3 ku ijana abandi bakandida batatu basigaye bose bafite 3 ku ijana .

Agathon Rwasa ejo amaze gutora yahamagariye abamushyigikiye kurindira amajwi avuye mu matora kandi anenga bikomeye Leta yaciye imirongo ya internet ku baturage ko ari ukubangamira uburenganzira bwabo bwo guhanahana amakuru ibi yabivuze nyuma yuko mu gihugu cy’uburundi imbuga nkoranyambaga zose zari zafunzwe kugeza uyu munsi.

Ikindi Agathon Rwasa yanenze ni uburyo abamuhagarariye mu biro bitandukanye by’amatora bari bari gutotezwa ndetse no gufungwa kugeraho yasabye yuko banamwemerera akabasimbuza ariko ntiyabyemererwa ,kugera kuri uyu munsi hamaze gufungwa abanywanyi ba CNL 37 bari bahagarariye iri shyaka nk’indorerezi ,mu gitondo cyo kuri uyu munsi hafunzwe 7 bo mu Ntara ya Kayanza bashinjwa kuba bavuye muri misa bagashaka gutangaza ibyavuye mu matora naho undi umwe wo mu ntara ya Kayanza yaciwe ihazabu y’amafaranga y’uBurundi ibihumbi magana abiri n’urukiko rwa Rango ngo kubera kubangamira ibikorwa by’amatora.

Mu gihugu cy’uBurundi byaba bibaye ubwa kabiri ishyaka riri kubutegetsi ritsindwa amatora y’umukuru w’igihugu ubwa mbere byabaye mu mwaka 1993 ubwo ishyaka rya UPRONA ryatsindwaga amatora y’umukuru w’igihugu Buyoya Pierre  wari kandida Perezida kandi yarasanzwe ari na perezida agatsindwa n’ishyaka rya Sahwanya FRODEBU ryari ryatanze Melkior Ndadaye nk’umukandida waryo

ADVERTISEMENT





ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links