ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Musanze: Aratabaza!!! Amaze ukwezi kose yarakubiswe n’abayobozi bamuvuna igufwa ry’ikizigira abamukubise ntibabibazwa

by FRATERNE MUDATINYA 19 May. 2020 @rwandatoday 29K Views


19052020123022kinigi3.jpg
ADVERTISEMENT



Umusore witwa Munyaziboneye  mwene Nsanzabera Jean Damascène na Nyirabayagambe Espérance Phocas aherutse gukubitwa n’abayobozi barimo n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi Twagirimana Innocent, bamuvuna igufwa ry’ikizigira. Kugeza nubu uyu musore avuga ko yabuze kirengera.


Ku itariki ya 11 Mata 2020 ahagana mu ma saa kumi n’imwe n’igice y’umugoroba ubwo uyu musore yari mu nzira aherekeje bagenzi be b’abanyeshuri aribo Ndikumana Evode na Iradukunda Janvier bari bamusuye iwabo mu mudugudu wa Butorwa I, akagari ka Nyonirima, umurenge wa Kinigi mu karere ka Musanze nibwo yakubiswe.

Intandaro y’ikubitwa rye ifitanye isano no kutubahiriza gahunda ya “Guma mu rugo” kuko nkuko babivuga ngo uyu mwana yari yasuwe na bagenzi be noneho mu kubaherekeza nibwo yahuye n’inzego z’umutekano ziri kumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Kinigi Twagirimana Innocent, babazwa iyo bajya n’iyo bava bagashaka kwiruka aribwo uyu Gitifu yamukubise inkoni mu kibero agacika igufwa ry’ikizigira.

Bamwe mu baturage baganiriye na VALUE NEWS dukesha iyi nkuru bavuga ko ibi bikimara kuba abamukubise bamusize aho abaturage akaba aribo  bamujyana mu bitaro bya Ruhengeri .Kugeza ubu amaze ukwezi akurikiranwa n’abaganga, ndetse banamushyizemo icyuma kizwi nka [Tige] mu kaguru kubera ko igufwa ryari ryacitse.

ADVERTISEMENT

Umwe mu bari kumwe n’uyu musore agira ati“ Munyaziboneye Phocas akubitwa nari mpari kuko twari tuvuye iwabo ariko tugeze mu nzira aduherekeje, duhura na Gitifu Twagirimana Innocent ari kumwe  n’abantu 7 barimo Habimana Jean Paul ushinzwe umutekano ndese n’ukuriye DASSO mu murenge wacu wa Kinigi Gashefu Richard bafite inkoni, tubagezeho Mutekano Habimana Jean Paul amukubita inkoni na Gitifu yongezamo indi, tubonye bikomeye turirukanka, ibindi ntabyo nabonye.”

Umubyeyi w’uyu mwana Nyirabayagambe Espérance yabwiye VALUE NEWS dukesha iyi nkuru ko guhohoterwa k’umwana we byamushegeshe kubera ko ariwe ubwe wamwivurije kandi yaregera RIB ntigire icyo imumarira. Bityo, agasaba izindi nzego kumurenganura.

Yagize ati’’ maze kumutangaho ibihumbi bisaga magana abiri na mirongo irindwi (270.000 frw) kandi ndi mu cyiciro cy’abakene. Ndasaba rwose kurenganurwa cyane ko RIB ntacyo yamariye kuko urebye kuva ku itariki ya 11 Mata 2020 kugeza uyu munsi ntacyo ndakorerwa gifatika.”

Uyu mubyeyi yakomeje abwira VALUE NEWS dukesha iyi nkuru ko kugeza ubu yarangaranwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ariyo mpamvu asaba ubuvugizi mu zindi nzego.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi Twagirimana Innocent ahakana ibitangazwa ko yakubise uyu musore ahubwo akavuga ko yamusanze yituye ku gishyitsi agasaba DASSO ku mujyana kwa muganga .Ati”ibyo abaturage bavuga sinzi aho babikuye, ababivuga bazabigaragarize ubutabera , njye ntabyo nzi ”.



Source: Value News


ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links