ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Byemejwe ko uyu munsi Kabuga Felicien agezwa imbere y’ubucamanza bw’u Bufaransa

by FRATERNE MUDATINYA 19 May. 2020 @rwandatoday 4K Views


19052020015330arton134343-82b4d.jpg
ADVERTISEMENT


Ngo Kabuga Felicien yaba yarifuje kuburanira mu gihugu cye

Nyuma y’imyaka 26 ashakishwa ngo aryozwe ibyaha ashinjwa bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Kabuga Félicien ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside, yafatiwe mu Bufaransa ku myaka 84.

Ni umugabo wamenyekanye nk’umunyemari ukomeye, wihishe mu bihugu byinshi ariko ntafatwe, kugeza ubwo bamwe babihuzaga n’uko bamugeraho agahita abura, nyamara ari ukubera ruswa yagendaga atanga bityo abakamufashe bakamurigisa.

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasimbuye inkiko mpuzamahanga zashyiriweho u Rwanda na Yugoslavia (IRMCT), Serge Brammertz, yahishuye ko ifatwa rya Kabuga ryagendeye ku makuru y’ibihugu n’inzego zitandukanye. Birimo u Rwanda, u Bubiligi, u Bwongereza, u Budage, u Buholandi, Autriche, Luxembourg, u Busuwisi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, EUROPOL na INTERPOL.

 None kuwa kabiri taliki ya 19 Gicurasi 2020,nibwo Kabuga Felicien agezwa imnbere y’urukiko rukuru rw’uBufaransa kugirango hemezwe niba yohererezwa urukiko rwa ICTR cyangwa ubutabera bw’uRwanda nkuko byatangajwe n’umwunganizi we mu by’amategeko Me.Emmanuel Altit mu kiganiro yagiranye na Reuters,dore ko ari nawe uza kumwunganira muri urwo rubanza.

Umunyamakuru wa BBC Kasim Kayira yagiranye ikiganiro na  Korile Kipter ,umunyamakuru wa Africa Press International waganiriye na Felicien Kabuga ku itariki ya 8 Gicurasi 2012.

 Umunyamakuru Kipter yabanje kwanga kugirana ibiganiro na BBC kuri Felicien Kabuga kuko hari dosiye Kabuga yamuhaye yifuzaga kubanza gushyikiriza abayigenewe.

Ngo Kabuga Felicien yaba yarifuje kuburanira mu gihugu cye

umunyamakuru wa Africa Press International waganiriye na Felicien Kabuga ku itariki ya 8 Gicurasi 2012 Korile Kipter yabwiye BBC ati Kabuga Felicien:Ntashaka na gato ibyo kujya kuburanira Arusha,arashaka kuburanira iwabo aho abandi banyarwanda baburanishirizwa.icyo azasaba mu masezerano yariyo yose kugira ngo yishyire mu maboko y’ubutabera ni uko yakwemererwa gufatwa mu buryo bwihariye kubera indwara afite ya Diyabete kugira atarembera mu munyururu ategereje icibwa ry’urubanza.

ADVERTISEMENT





ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links