ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Sun Alliance Rwanda yiyemeje gukora ubuvugizi ku bahinzi n’aborozi hagamijwe kurwanya imirire mibi

by FRATERNE MUDATINYA 19 May. 2020 @rwandatoday 4K Views


19052020000955Kageyo amata.jpg
ADVERTISEMENT



Umuryango Sun Alliance Rwanda, ugamije kurwanya imirire mibi uvuga ko muri bihe bya covid-19, aho umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, waheze kuri ba nyirabyo, iyi akaba ari imwe mu ngaruka zo kuba haba imirire mibi, Sun Alliance Rwanda yo ngo izakomeza gukorera ubuvugizi abafite umusaruro, ndetse abakora uyu murimo na bo bigishwe ku bikora mu buryo bwa Kinyamwuga.

Umuyobozi mukuru muri Sun Alliance Rwanda, ushinzwe gahunda yo kurwanya imirire mibi Muhamyankaka Venuste avuga ko batazahwema guharanira ko umunyarwanda wese agira imirire myiza hagamijwe kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi.


Sun Alliance Rwanda: Muhamyankaka Venuste 

Yagize ati: “Turimo gushaka uburyo abahinzi borozi bakomeza kwiteza imbere, dukora ubuvugizi mu buryo bwose babona ubushobozi, dushingiye ku bibazo bahura na byo , dukomeze gukora ubukangurambaga, kugira ngo bave mu buhinzi cyangwa se ubworozi bwa gakondo, tunabahuza n’ababa babakeneyeho serivise zituma babona imirire myiza”.

Akomeza avuga ko bagenda bakora ibiganiro hirya no hino bagamije guhuza umuturage n’umuyobozi we hagamije guhindura imyumvire mu bufatanye.

Yagize ati: “Mu biganiro tugenda dutegura tugirira hose mu gihugu cyane nko mu bayobozi tubasaba gukomeza gufasha umuturage mu kwiteza imbere binyuze mu bikorwa byabo , harwanywa Covid-19, bakongera umusaruro ndetse baharanira ko iki cyorezo kitakomeza kwiyongera, bashishishikariza abakora ubuhinzi n’ubworozi mu gihe bari mu bikorwa bashyira intera hagati yabo ndetse bakoresha agapfukamunwa, twifuza ko umuryango ubaho mu mahoro ufite ubuzima buzira umuze kandi urya ifunguro ryuzuye kuko , iyo umuntu atariye mu buryo bukwiye aragwingira, kandi kugwingira kwe kwambere ni mu bwonko”.
ADVERTISEMENT

Bamwe mu baturage avuga ko ubuvugizi bwakozwe n’imiryango itegamiye kuri Leta harimo na   Sun Alliance Rwanda kugeza ubu bavuga byatumye babasha kunoza imirire kuri ubu ngo mu miryango yabo hakaba harabaye impinduka zikomeye,ngo kuko mu bihe bya Covid-19 bahawe amagi , amata n’ibindi bituma banoza imirire,  nk’uko Angelique Nyiransabimana, wo mu karere ka Gicumbi yabitangarije Rwandatoday.rw

Yagize ati: “ Imiryango itegamiye kuri Leta ikora byinshi byiza kuko ikebura ubuyobozi , igatanga amakuru ku bijyanye n’imibereho y’abaturage, cyane ku mirire nko muri ibi bihe dusabwa kwirinda ingendo zitari ngombwa ntabwo byari byoroshye kubonera abana amagi cyane ko asanzwe ahenze; kuba rero Leta iri kuyaduhera ubuntu biri kudufasha kurushaho kwimakaza imirire myiza cyane ko amafaranga twakabaye tugura ayo magi ubu turimo kuyaguriramo abana ibindi biribwa nk’imboga n’imbuto”.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ngo kuba bari guhabwa amagi binyuze mu bugizi bahawe, bavuga ko ngo na  bo bagerageza gushakisha ibindi biribwa bituma banoza imirire ngo ibi bikaza byunganira ariya magi , cyane ko ngo bitari byoroshye kwigondera amagi agera kuri ane mu cyumweru, kubera ko ngo afite abana bane.

Kuri iyi ngingo kandi ijyanye no kunoza imirire ,  umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix   na we ashimangira ko ari intambwe nziza mu kwimakaza ubuzima bwiza bw’umututrage, akabasha gukorera igihugu afite ingufu z’umubiri n’ubwenge.

Yagize ati: “Imirire ikwiye ni imwe  u nkingi nakwita z’iterambere, kuko utabonye indyo yuzuye aragwingira agahora yivuza ho gukorera igihugu Leta y’u Rwanda yiyemeje guha abana amata n’amagi kugira ngo bagire ubuzima bwiza, bazabashe gukorera iki gihugu cyacu bafite imbaraga z’umubiri n’ubwenge, nkaba nsaba ababyeyi gukomeza  guha abana amagi na nyuma y’igihe iyi gahunda ya Leta izaba irangiye hagamijwe kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana bato, twifuza ko iyi gahunda bayigira umuco nyuma y’iyi gahunda ya Leta bakayikomeza ubwabo bagurira abana amagi ku buryo nubwo batabona atatu mu cyumweru ku bushobozi bwabo, wenda bakajya babona rimwe cyangwa se abiri, ariko ababyeyi bakabishyira muri gahunda zabo”.


Muri ibi bihe aho Covid-19, ikomeje kuzahaza ubukungu bw’isi ari n’ako itwara ubuzima bw’abantu, Sun Alliance Rwanda ngo ifite impungenge nanone ku gihombo abahinzi n’aborozi baterwa no kutageza umusaruro wabo ku isoko , ibi bigatuma n’abakeneye ibiribwa batabibona, ndetse n’ibiciro ngo bikaba bigenda bizamuka, bityo ngo bamwe mu baturage binjiza amafaranga bavuye guca inshuro ngo bakaba batabibasha, aha ngo ni ho uyu muryango ugiye gushyira ingufu mu gukorera aba bose ubuvugizi kugira ngo hanozwe imirire.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links