ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Kurikirana Uko Fiacre Nemeyimana yashatse igisubizo gikumira guturika kwa gaz ndetse unamenye aho wagurira ibizarinda gaz yawe guturika ukundi

by CHIEF EDITOR 14 May. 2020 @rwandatoday 11K Views


14052020101443arton134168-02032.jpg
ADVERTISEMENT



Muri Mata 2019, Nemeyimana Fiacre yakoze impanuka ikomeye! Yaturikanwe na gaz, imutwika umubiri wose , ajyanwa mu bitaro yitabwaho arakira neza.

Nyuma yo kurokoka impanuka, Nemeyimana Fiacre usanzwe afite Ikompanyi yitwa ’Fiacre Tent Maker’ itegura ibitaramo by’abahanzi yatekereje ku gisubizo kirambye cyo gufasha abatekesha gaz gukumira impanuka ziyiturukaho.

Inkuru yo gutwikwa na gaz si umwihariko kuri Nemeyimana gusa. Inshuro nyinshi humvikana impanuka ziterwa na gaz, haba mu bice by’imijyi ndetse n’ibyo mu cyaro.

Nemeyimana akiva mu bitaro yagize igitekerezo cyo gushaka umusanzu yatanga mu kugabanya impanuka ziterwa na gaz binyuze mu ikoranabuhanga ritanga amakuru y’integuza afasha mu bwirinzi.

Gukoresha gaz yo gutekesha biri mu ngamba zafashwe na Leta hagamijwe korohereza Abanyarwanda kwitabira kuyifashisha mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Nemeyimana yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nyuma yo gusezererwa mu bitaro, yasanze akeneye gutanga umusanzu we ku bakoresha gaz no kubagarurira icyizere.

Ibi byatumye atemberera hanze y’igihugu ku Mugabane wa Aziya aho yakoreye urugendoshuri rwo kureba uko bo bakoresha gaz.

Yakomeje ati “Uburyo bw’ubwirinzi bwo gutanga amakuru mbere y’ibimenyetso by’impanuka (alarm) n’ibikoresho bibwunganira nasanze aribwo buboneye.’’

Iri koranabuhanga ryitwa Gas Alarm Detector rifite ubushobozi bwo kumva gaz zikoreshwa mu Rwanda ku gipimo kiri hejuru inshuro zirenga ijana y’icyo umuntu yakumvisha amazuru gaz yatumutse.

Rikoze ku buryo iyo habaye ikibazo, rishobora gutanga intabaza kandi rigahagarika aho gaz ituruka. Ni ukuvuga ko riyifunga mu buryo bw’ako kanya (automatique) ku icupa bigatuma uwashakaga kuyikoresha afata ingamba zirimo kudahita akoresha ayo mashyiga akareba icyabiteye. Iyo imaze kugikemura intabaza ihita iceceka akabona gukoresha igikoni nkuko bisanzwe.

Iri koranabuhanga, Nemeyimana yizera ko “rizagabanya cyane inkongi n’impanuka zituruka kuri gaz ziboneka mu bice bitandukanye by’igihugu.’’

Inzego z’ibanze zisaba abaturage kwitwararika mu gukoresha gaz

Muri Mata 2020, umuryango w’abantu bane bo mu Murenge wa Kibungo wahiriye mu nzu nyuma yo guturikanwa na gaz, yasize babiri bitabye Imana, abandi barakomereka.

Icyateye iyo mpanuka ni uko umwana yagiye guteka gaz yahoze itumuka atabizi yarasa ikibiriti inzu igahita ishya.

ADVERTISEMENT

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo, Kanzayire Consolée, yavuze ko gaz ari igikoresho cyiza cyo kwifashishwa mu guteka ariko abagikoresha bakwiye kugira amakenga kuko kidakoreshejwe neza ari icyago kirimbuzi.

Yavuze ko mbere yo gukoresha igikoni bajya babanza kugenzura neza ko gaz itasakaye mu nzu mbere y’uko barasa ikibiriti no kugira ikindi bacomeka.

Ati “Abakoresha gaz nabagira inama yo kujya birinda kuyitereka mu cyumba bararamo kandi bakajya bafungura amadirishya igihe bayitekeraho.’’

Uburyo bugezweho bwo gutekesha gaz benshi bamaze kubushima kuko buhendutse kuruta gukoresha amakara cyangwa ibindi bicanwa. Bufasha kubungabunga ibidukikije no kunoza isuku y’aho batekera.

Uko iterambere rigenda rifata indi ntera, ni nako ingaruka ziriturukaho zigenda zigaragara ariko abaritekerereza cyane bahanga ibisubizo byo guhangana nazo.

Mu gufasha Abanyarwanda kwirinda impanuka zituruka ku mpanuka za gaz, Nemeyimana abinyujije muri TENTMAKER GAS SOLUTION yagejeje ku isoko ry’u Rwanda ibikoresho birinda inkongi, impanuka no guturika kwa gaz mu rugo, restaurant n’amahoteli.

Iki kigo kinacuruza kandi gaz, zitangirwa hamwe n’ibikoresho birinda guturika kwazo bifite umwihariko w’amashyiga arondereza gaz.



Fiacre Nemeyimana yatwitswe na gaz yangirika isura n'ibindi bice by'umubiri



Gas Alarm Detector ifite ubushobozi bwo kumva gaz zikoreshwa mu Rwanda ku gipimo kiri hejuru inshuro zirenga ijana y’icyo umuntu yakumvisha amazuru iyatumutse


Nemeyimana Fiacre yinjiye mu ishoramari ryo gucuruza ibikoresho byo kwirinda impanuka zo guturika kwa gaz nyuma yo gushya umubiri wose





TENTMAKER GAS SOLUTION ikorera hafi n'agakiriro ko mu mujyi rwagati urenze Feux rouge zo kwa Gasasira ku muhanda ugana Nyamirambo, ushobora no kubahamagara kuri 0788490005 Call/ WhatsApp.


ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links