ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

U Rwanda rwagumye ku mwanya mubi mu kubahiriza uburenganzira bw’itangazamakuru

by CHIEF EDITOR 22 April. 2020 @rwandatoday 13K Views


22042020192111arton151111-05e8d.jpg
ADVERTISEMENT


Ibihugu byo mu Karere nk’u Rwanda, u Burundi byakomeje kuza mu myanya y’inyuma mu bijyanye no kubahiriza uburenganzira bw’itangazamakuru nk’uko bigaragara mu cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, itariki 21 Mata, n’Umuryango Mpuzamahanga uharanira Ubwigenge bw’Itangazamakuru (Reporters Sans Frontieres).
Nk’uko bigaragara muri iki cyegeranyo cya "2020 World Press Freedom Index" mu bihugu 180, u Rwanda rwagumye ku mwanya w’155 rwari ruriho mu mwaka ushize, mu gihe u Burundi bwasubiye inyuma umwanya umwe bukaza ku mwanya w’160.
Muri rusange, nta gihugu na kimwe cyo mu karere kiza mu myanya yo munsi y’100, aho Kenya ari yo iza imbere ku mwanya w’103, Tanzania na Uganda bikaba bikurikirana ku myanya y’124 na 125, mu gihe Sudani y’Epfo iza ku mwanya w’138.
Ibihugu bitatu bya nyuma ku rutonde rwa RSF ni Eritrea iza ku mwanya wa 178, ikurikirwa n’igihugu cya Turkmenistan ku mwanya wa 179, mu gihe igihugu cya Koreya ya Ruguru ari cyo kiza ku mwanya wa nyuma w’180 ku rutonde mu kubahiriza uburenganzira bw’itangazamakuru, cyangwa ku mwanya wa mbere mu kubangamira itangazamakuru.
Naho ibihugu biza mu myanya ya mbere mu kubanira neza itangazamakuru haza Norvege ku mwanya wa mbere ikurikiwe na Finland, Denmark, Sweden n’u Buholandi, mu gihe ibihugu by’ibihangange nk’u Bufaransa buza ku mwanya wa 34, u Bwongereza 35, naho Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mwanya wa 45.
Nubwo imibare ya RSF ikomeje gushyira u Rwanda kuri uyu mwanya, raporo yo mu 2018 y’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere yitwa ’Rwanda media barometer’ isohoka buri myaka ibiri, yagaragazaga ko igipimo cy’ "Ubwisanzure bw’itangazamakuru" mu Rwanda kiri hejuru ku gipimo cya 77%.
ADVERTISEMENT





ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 15 October, 2020










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links