ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Umutoza wa Musanze FC ntakozwa ibyo guhagarikirwa umushahara

by FRATERNE MUDATINYA 14 April. 2020 @rwandatoday 9K Views


14042020230354ET3RQnsWkAAjsQ4.jpeg
ADVERTISEMENT



Ahmed Abdelrahman Ibrahim Adel, umunyamisiri utoza Musanze FC ngo yatunguwe ndetse anababazwa no kuba ubuyobozi bwa Musanze FC bwarafashe umwanzuro wo guhagarika imishahara y’abakozi b’ikipe abereye umutoza.


Kuwa gatatu tariki ya 08 Mata 2020 nibwo ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwandikiye ubuyobozi bwa Musanze Fc bubamenyesha ko kubera ingamba zafashwe na leta y’u Rwanda mu rwego rwo kwirinda no ku rwanya icyorezo cya Coronavirus zatumye amafaranga akarere kinjizaga ahagarara cyaneko n’ibikorwa byinshi byahagaritswe.


Ni ukubera iyo mpamvu akarere ka Musanze kahagaritse amafranga yahabwaga ikipe kugeza igihe shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda izasubukurirwa.


Ubuyobozi bwa Musanze fc nabwo bwahisemo kumenyesha abakinnyi n’abatoza ba Musanze FC iki cyemezo gusa umunya-Misiri utoza iyi kipe ngo ntabikozwa.

Umutoza mukuru w’iyi kipe yavuze ko yatunguwe ndetse anababazwa cyane n’iki cyemezo ubuyobozi bwafashe ndetse anabona ko batubashye amasezerano y’umurimo bagiranye.


Yagize ati:“twatunguwe n’ibaruwa twakiriye ihagarika imishahara yacu kugeza Covid-19 irangiye, ntabwo twabyishimiye kuko si byiza kuri buri umwe kuko buri wese ategereza umushahara buri kwezi kugirango abeho, twishyura inzu, turarya, dufasha imiryango yacu byose biva mu mushahara. “


Yakomeje yibaza impamvu Musanze fc itubashye amasezerano ndetse anibaza impamvu Musanze yonyine ariyo yabikoze.

Ku giti cye, Ahmed Abdelrahman Ibrahim Adel yavuze ko yamaze kubandikira anamenyesha ko atazemera guhagarika umushara we ndetse ko nibatabyumva azakurikiza amategeko.


Yagize ati:” ku bwanjye nanze iki cyemezo ndetse namaze kwandikira komite ibaruwa mbamenyesha ko naje gukorera umuryango wanjye uba mu Misiri rero sinakwemerako bamparikira umushara, ndizera ko bazanyumva.


Natangiye akazi kanjye mu Ukuboza kwa 2019, twatangiye neza sinifuza ko twagirana ibibazo ndabizi u Rwanda ni igihugu kigendera ku mategeko sinzi ko hari itegeko rivuga ko umuntu ahagarikirwa umushahara kubera Covid-19, rero nibabyanga nzajya mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA) naho nibidakunda nzajya kuri ambassade ya Misiri kuko sinzemera kuguma mu Rwanda nta mafaranga, nemeye kugaruka mu Rwanda mbere y’uko bahagarika ingendo kubera ko nubaha akazi kanjye nabo rero nibubahe amasezerano twagiranye. “.


Ahmed Adel Ibrahim yageze muri Musanze FC mu Ukuboza kwa 2019 aho yasanze iyi kipe yo mu majyaruguru y’u Rwanda ku mwanya wa 14 mu mikino 11 ya shampiyona imaze gukinwa aho yatsinzemo umwe gusa itsindwa inshuro 4 inganya imikino 6 biyiha amanota 9 gusa, shampiyona ikaba yarahagaze musanze iri ku mwanya wa 11 n’amanota 27 mu mikino 23 imaze gukina.


Musanze Fc shampiyona yahagaze iri ku mwanya wa 11


Uretse Musanze fc Adel yatoje amakipe atandukanye arimo,’ Damietta FC, Dakhlia FC na Heliopolis FC zo mu Misiri, Alandalus yo muri Libya, Muscat Olympic FC na Shabab FC zo muri Oman, , Tabargal FC yo muri Arabie-Saoudite ndetse na Jancole FC yo muri Ghana yageze mu Rwanda avuyemo.

ADVERTISEMENT





ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links