ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Musanze :Bagiye kwicwa n’inzara kandi bafite miliyoni zisaga 170 kuri Konti za Koperative

by RWANDATODAY EDITORIAL 14 April. 2020 @rwandatoday 10K Views


14042020221937ABAJYANAMA-BU.jpg
ADVERTISEMENT



Mu karere ka Musanze hari abajyanama b’ubuzima bavuga ko muri iki gihe bahangayikishijwe n’imibereho yabo  bitewe n’ icyorezo cya COVID19,cyatumye igihugu cyose kijya mu bihe bidasanzwe.Ni mu gihe kandi ngo  bafite amafaranga aryamye kuri za konti z’amakoperative yabo, gusa gufata icyemezo cyo kugoboka abanyamuryango bikaba ari byo bikomeje kugorana.


  Mu Karere ka Musanze habarurwa amakoperative 15 y’abajyanama b’ubuzima.Yibumbiye mu cyitwa impuzamakoperative cyangwa “Union” nkuko bisobanurwa na Bwana Mpiranya Mathias uyikuriye,gusa  ngo iyi mpuzamakoperative ntizwi n’ikigo cy’igihugu cy’amakoperative kuko itanditse .Hari n’amakuru agera kuri VALUENEWS ko icyo bita impuzamakoperative ahubwo ari Kampani bashinze yitwa “Musanze Community workers Investment Group”ihuriweho n’amakoperative yose y’abajyanama b’ ubuzima  mu Karere uko ari 15.


Muri iki gihe, kimwe n’abandi banyamuryango b’amakoperative, abo bajyanama b’ubuzima basanga bakwiye kugobokwa n’amafaranga yabo ari kuri za konti za Koperative , kubera uburyo babayeho muri ibi bihe bidasanzwe igihugu cyashyizwemo n’ icyorezo cya COVID19.


Gusa ariko ubuyobozi bw’impuzamakoperative  (bitiranya na Company kuko ariyo bafitiye ibyangombwa) yabo buvuga ko bigoranye gukora kuri ayo mafaranga nyuma y’uko bemeje,binyuze mu cyo bise inteko rusange y’impuzamakoperative, imishinga agomba kuzakoreshwa ,  kandi ko babigiriwemo inama n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze .

Perezida w’ iri huriro Mpiranya Mathias yabwiye VALUENEWS ko kugeza ubu bafite amafaranga kuri Konti y’impuzamakoperative agera kuri Miliyoni ijana  ndetse hakaba na miliyoni zisaga 70 ziri ku ma konti y’amakoperative agize Union.


Gusa ngo babigiriwemo inama n’ukuriye amakoperative mu Karere ka Musanze  Madame Beline Uwimana basanze gukora kuri ayo mafaranga ngo bagoboke abanyamuryango bidashoboka .Agira ati “Amabwiriza ya Minisitiri w’ Intebe akimara gusohoka ko amakoperative yagoboka abanyamuryango bayo , twagishije inama ku karere, nabajije ushinzwe amakoperative icyo nakora  arambwira ati umva ,mu gihe imyanzuro twafashe  nta yindi nama yo kuyivuguruza iraba amafaranga ntagomba gukorwaho”


Imwe mu mishinga yamejwe n’abahagarariye abanyamuryango b’amakoperative , dore ko buri imwe iba ihagarariwe n’abantu batanu mu cyo bita inteko rusange , yemerejwe mu nama yateranye tariki ya 26 Ugushyingo 2019,yari iyobowe n’ umuyobozi w’ Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Andrew Rucyahana , ndetse yitabirwa n’ ushinzwe amakoperative mu Karere ka Musanze Madamu Uwimana Beline n’umukozi ushinzwe iterambere mu karere.

ADVERTISEMENT

Iyi nama yateranye nyuma yuko  iyi mpuzamakoperative yari yagerageje gushaka  gukora umushinga ubyara  inyungu , bahitamo kubaka ibagiro ry’ingurube mu murenge wa Rwaza ahitwa Gicuba  dore ko bari bamaze no kuhagura ikibanza cya hegitari ebyiri, ariko baza gusanga uwo mushinga ugoranye  bitewe nuko igishoro cy’amakoperative kitari gihagije , bakwiyambaza banki BRD ikabagora nkuko Perezida wa Union  yabibwiye VALUENEWS.


Imwe mu myanzuro 4 yafatiwe muri iyo nama harimo ko amafaranga yose ari kuri konti ya “Union” agomba gufungurizwa Konti yunguka  muri Banki ya Kigali ndetse ko bari banarangije kumvikana ko bashyiramo miliyoni ijana  bakajya babungukira amafaranga 9% mu gihembwe .Perezida wa Union ati “Gusa nyine byarangiye icyorezo cya COVID19 kidukomye mu nkokora tutarafunguza iyo konti , ubu amafaranga ri kuri konti ya Union”


Uretse amafaranga ari kuri iyo konti hari na miliyoni 70 ‘amakoperative yakusanije   nayo ari kuri Konti z’amakoperative  ariko akaba nayo  harafashwe umwanzuro muri iyo nama ko nayo afungurizwa konti zunguka ngo kuko bateganya kuzayubakamo inzu y’ubucuruzi  igeretse izubakwa ku Musanze hafi na INES Ruhengeri  ikazatwara miliyoni 70.


Bafite imishinga n’amafaranga ariko barashonje


Ba mwe mu bajyanama b’ ubuzima  muri aka karere babwiye VALUENEWS ko bifuza ko muri ibi bihe bikomeye  byo kwirinda icyorezo cya Covid-19, hubahirizwa gahunda ya  “Guma mu rugo” bahabwa ku mutungo wabo bafite ukabagoboka .


Nubwo iyo muganira benshi mubo twavuganye usanga basa n’abadasobanukiwe imicungire y’ amafaranga yabo , kuko bavuga ko ari kuri Konti z’Akarere ka Musanze nyamara ari kuri konti ya Union ,hari abavuga ko ku makonti ya za Kompertive zabo nta mafaranga bafite kuburyo bagoboka abanyamuryango muri iki gihe ahubwo bagasaba ko amafaranga  bari baratanze nk’umusanzu mu kubaka ibagiro bigapfa  yasubizwa kuri Konti z’ amakoperative kugira ngo abe ariyo yifashishwa mu kugoboka abanyamuryango .Aya rero niyo bitiranya  ko ari mu maboko y’Akarere.


Umuyobozi ushinzwe amakoperative mu Karere ka Musanze avuga ko ayo mafaranga bavuga atayazi gusa agashimangira ko amafaranga ya Koperative ntaho yahurira na Konti z’ Akarere kuko bagira imicungire n’ imiyoborere yabo ,Akarere kakaza kabagira inama gusa .Aganira na VALUENEWS dukesha iyi nkuru, mu kiganiro cyabanje kugorona kuko umunyamakuru yamuhamagaye amasaha asaga atanu inshuro zirenga 30 atabashije kumwitaba.Nyuma yo gushaka ubundi buryo twamubonamo Uwimana Beline yagize ati “ njye nta makuru ibyo mbifiteho ariko icyo nzi cyo nuko amafaranga ya Koperative ntaho ahuriye na konti z’akarere, bafite ubuyobozi bwabo , bafite n’ uburenganzira bwo gukoresha amafaranga yabo uko bayagennye ariko ntaho ahurira n’akarere


Amaso bayahanze  Beline


Bamwe mu banyamuryango bibaza imapmvu badahabwa ayo mafaranga .Hari uwagize ati “ Ko umushinga w’ihuriro ry’amakoperative y’abajyanama b’ubuzima utigeze ubaho, none amafaranga twatanze ntiyasubizwa  kuri Konti  ya Koperative tugakora undi mushinga watubyarira inyungu aho kugira ngo akomeze agume ku karere kandi nta nyungu abyara?”


Perezida wa Union Mathias avuga ko badashobora gukora kuri ayo mafaranga n’ubwo abanyamuryango bakomeza kubotsa igitutu babasaba ko babagoboka .Ati “mperutse kubaza Beline icyo nakora  ambwira ko azabanza akabaza mu nzego zo hejuru akambwira uko twabigenza nanubu ndacyategereje igisubio cya Beline “.


Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeanine avuga ko  nk’ubuyobozi bw’ Akarere bagiye kwicarana n’ inzego  zose zirebwa n’ ikibazo bakabgira inama y’uko byakemuka. Ati “Uretse n’aba kandi, wasanga hari  n’abandi bakeneye ubwo bufasha,  bityo  rero tugiye kubagira inama bagire n’uburyo babiganiraho ubwabo nuko babikora.RCA yasabye ko  bahabwa ayo mafaranga mu buryo bwihuse.


RCA yasabye ko bahabwa ayo mafaranga mu buryo bwihuse


Mu kiganiro n’umuyobozi mukuru w’ ikigo cy’ igihugu gishinzwe amakoperative Prof Jean Bosco Harelimana yabwiye VALUENEWS ko ahangayikishijwe n’ayo mafaranga  bavuga ko ari kuri Konti ya Union kandi nyamara  itanditswe mu kigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative .Gusa agira ati “ twatanze amabwiriza yuko bigomba gukorwa , iki nicyo gihe amakoperative aba agomba kwereka abanyamuryango ko abafitiye akamaro , ibabahe amafaranga y’ingoboka”.


Ku kibazo cy’imyanzuro yafatiwe mu nama  ngo igomba  gukurwaho  cyangwa guhindurwa n’ indi nama y’ inteko rusange , Umuyobozi w’ ikigo cy’igihugu cy’amakopperative avuga ko mu mabwiriza yatanzwe bisobanutse neza.Ati “twavuze ko kubera iki cyorezo  mu gihe inama z’inteko rusange zidashobora guterana  abagize inama y’ubutegetsi bafite uburenganzira bwo guterana kuko ari bake, bagafata umwanzuro mu izina ry’inteko rusange ariko ibibazo bigakemuka “


Ubwo aherutse gusura itsinda ry’abakurikirana ikibazo cy’icyorezo cya COVID 19 Perezida wa Republika Paul Kagame yashimiye byimazeyo abakozi bo mu rwego rw’ ubuzima n’izindi nzego bakomeje gufatanya mu kurwanya iki cyorezo harimo n’abajyanama b’ubuzima ndetse anabasezeranya kuzabashimira by’umwihariko umunsi igihugu cyavuye mu bihe kirimo icyorezo cyarangiye.


SOURCE: VALUENEWS


ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links