ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Rubavu: Niyonzima yitabye Imana nyuma yo gukubitwa n'abaturage bamushinja ubujura

by 29 March. 2020 @rwandatoday 15K Views


29032020025152img-20200327-wa0025-1-485x470-573c9.jpg
ADVERTISEMENT



Niyonzima Salomon w’imyaka 27 wagaragaye ku mashusho arimo gukubitwa n’abaturage nyuma y’uko bari bamufashe bamushinja kwiba igitoki, yitabye Imana mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki 29 Werurwe 2020, aguye mu bitaro bya Gisenyi.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin yemeje aya makuru, avuga ko bagikomeje gukurikirana abamukubise bataraboneka.

Ati’ “Nibyo amakuru yatugezeho ko yitabye Imana, natwe dukomeje gushakisha abamukubise bataraboneka kuko ubwo twafataga babiri abandi bahise bacika’’


Kuri uyu wa Gatanu nibwo Polisi yari yatangaje ko yataye muri yombi abantu babiri muri bane bagaragaye ku mashusho bakubita uyu umugabo.


Ni amashusho yatangiye gusakara kuri uyu wa Kane ku mbuga nkoranyambaga, bigaragara ko uwo mugabo bamufashe amaguru n’amaboko bakamutambika mu kirere, undi agafata inkoni ahondagura ku kibuno.


Abamaze gufatwa bakekwaho gukubita nyakwigendera ni Niyonzima J.Baptiste na Bitwayiki J.Bosco. Bagenzi babo, Bipfakubaho François na Nshimiye baracyashakishwa n’inzego z’umutekano kuko bahise batoroka nyuma yo kumva ko barimo gushakishwa.

ADVERTISEMENT





ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links