ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Uganda: Abaturage Batangiye Kwiba Ibyo Kurya,Polisi Imaze Gufunga 14

by ADMIN 28 March. 2020 @rwandatoday 10K Views


28032020204914uganda.jpg
ADVERTISEMENT



Kuri uyu wa kane mu masaha ya nyuma ya saa sita, polisi yatangaje ko abantu 14 batawe muri yombi basahura ibiribwa. Video yatangajwe n’umunyamakuru ku rubuga rwa Facebook igaragaza abagabo bake bashikuza inanasi mu gice cy’inyuma cy’imodoka nto y’ikamyo.


Abel Mwesigye, umukuru w’ishyirahamwe ry’abacuruzi muri Uganda, yatangaje ko amatsinda y’abantu bagerageje kwiba ibicuruzwa bitanditse ku mihanda.


Hari urujijo, ubwoba no kutamenya ikizakurikiraho mu minsi iri imbere, cyane cyane ku bantu bazagorwa n’imibereho mu gihe batagishoboye gushakisha ikibatunga.


Uganda imaze kwemeza abarwayi 14 ba Covid-19  indwara yo mu myanya y’ubuhumekero iterwa na Coronavirus  barimo n’umwana w’umukobwa w’amezi umunani.

Hari amakuru y’uko abaturage ba Uganda batigeze na rimwe basohoka mu gihugu na bo bari muri abo banduye.


Abayobozi rero barashaka kugabanya urujya n’uruza rw’abantu hagati y’imijyi n’uturere.


Amasoko akunze kuba ari manini kandi ahinda  yemerewe gusa gucuruza ibiribwa.

Mu cyumweru gishize,  Museveni w’imyaka 75 y’amavuko yatangaje ifungwa ry’amashuri, utubari, inzu zireberwamo filime ndetse aca n’inama, mu gihe cy’iminsi 32.


Abatwara abantu ku binyabiziga ni abantu b’ingenzi muri politike y’iki gihugu, bakaba babarirwa mu bihumbi za mirongo mu murwa mukuru Kampala.


Ndetse akenshi Perezida Museveni arigengesera mu gufata ibyemezo bishobora kubagiraho ingaruka kubera nk’amajwi bashobora gutanga mu matora cyangwa urundi ruhare rwabo.


Iki n’igihugu gisanzwe kirangwamo akavuyo, ubujura n’ubundi bwicanyi butandukanye.

ADVERTISEMENT





ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links