ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Abantu ba mbere mu banduye Coronavirus bagiye gusezererwa

by RWANDATODAY 28 March. 2020 @rwandatoday 4K Views


28032020020342arton150587-3e3aa.jpg
ADVERTISEMENT


Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko icyiciro cya mbere cy’abantu bari bapimwe bagasangwamo Covid-19 mu cyumweru gitaha bazasezererwa bakava mu bitaro , ikintu gitanga icyizere muri uru rugamba rwo kurwanya iki cyorezo cyagaragaye bwa mbere mu Bushinwa, kikaba kimaze kugaragara mu bantu 50 mu Rwanda.
ADVERTISEMENT



Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, aravuga ko icyiciro cya mbere cy’itsinda ry’abarwayi bagaragaye mu ntangiriro z’uku kwezi bakize kandi bashobora gusezererwa mu cyumweru gitaha bagasubira mu miryango yabo.

Mu kiganiro yagiranye Televiziyo y’u Rwanda, Dr Ngamije, yatangaje ko hari intambwe yatewe mu kwita ku barwayi bamaze kugaragara, aho itsinda rya mbere ririmo rirakira neza, mu gihe abashya nabo barimo kwitabwaho.

Yagize ati: “Dufite abarwayi mu byiciro bitandukanye ukurikije imyaka yabo. Bamwe ni bato, abandi bakuze gato, 41 no hejuru, ariko bose bameze neza. Itsinda rya mbere rishobora gusezererwa mu cyumweru gitaha. Nta n’umwe uri mu bihe bikomeye ariko turacyabikurikirana ”, Dr Ngamije.

Yakomeje agira ati: “Benshi mu bari mu itsinda rya mbere ntibakigaragaza ibimenyetso. Bari gupimwa "negatif" nyuma yo kuvurwa ariko dukomeje kubakurikirana, ubushyuhe bwabo by’umwihariko. Nitumenya neza ko batakiri mu kaga, bazasezererwa ”.

Minisitiri w’ubuzima kandi yavuze ko abantu bashobora kuba barahuye n’abo barwayi basaga 1,000, ariko abasaga 900 bakurikiranwe, bagapimwa, bagashyirwa mu kato aho bibaye ngombwa.

Dr Ngamije yavuze ko ibigo by’akato byateguwe mu buryo butuma abari mu kato bumva bamerewe neza, ku mubiri no mu mutwe kandi ko leta ibitayeho.

Ati: “Buri umwe muri bo afite icyumba gifite televiziyo n’ibindi bikoresho. Tubaha amafunguro atatu ku munsi mu gihe abafite abana bakuru bahabwa icyumba cy’inyongera ku mwana. Kugeza ubu nta kibazo gihari, bose bakurikiza inzira z’akato. ”
Mu Rwanda kugeza ubu hamaze kugaragara abantu banduye Coronavirus 50, aho icyenda bashya batangajwe kuri uyu wa Kane, biyongera ku bari basanzwe 41.


ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links