ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Police yataye muri yombi abagabo 2 bagaragaye bakubita umuntu ‘bunyamaswa’

by CHIEF EDITOR 27 March. 2020 @rwandatoday 8K Views


27032020021123_xNK9GdrKdUktxsB.jpeg
ADVERTISEMENT



Police y’u Rwanda iratangaza ko yataye muri yombi abantu babiri muri bane bagaragaye bakubita umuntu mu mashusho yagiye asakazwa ku mbuga nkoranyambaga.


Uwakubitaga uyu mugabo bigaragara ko nta mpuhwe za kimuntu yashyizemo

Amashusho y’abantu bane bari gukubita umugabo bivugwa ko ari umujura, ejo yiriwe asakazwa ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter na Whatsapp.


Muri aya mashusho, umugabo umwe aba akubita uwo muntu akoresheje ikibando kinini, akubita nta mpuhwe mu gihe haba hari abandi bamufashe amaguru n’amaboko bamutendetse mu birere.


Aba bantu bakubita uriya mugabo bivugwa ko ari umujura, baba banavuga amagambo, humvikanamo abagira bati “Ntabwo yari yanyara” undi ati “nanyara ni bwo aba azumvise (Inkoni) undi na we ati “arajya n’Iwawa” naho abashungereye na bo bamwe bagakubita agatwenge.


Aya mashusho yaraye ashyizwe kuri Twitter n’Umunyamakuru Angelbert Mutabaruka aherekejwe n’ubutumwa buvunyisha ko Police ikwiye kugira icyo ikora kuri bariya bantu.


Mutabaruka yagize ati “Aba bari gukubita uyu muntu baravuga Ikinyarwanda bivuze ko ari mu Rwanda nkaba numva bakwiriye gushakishwa uruhindu bagahanwa.”


Ubu butumwa yabusangije inzego zishinzwe ubutabera mu Rwanda zirimo Police y’u Rwanda, RIB, Ubushinjacyaha Bukuru na Minisiteri y’Ubutabera.


Muri iki gitondo, Police y’u Rwanda yavuze ko yataye muri yombi bamwe mu bagabo bane bagaragaye bakubita uriya mugabo.


Yagize iti “Mwakoze gutanga amakuru. Turabamenyesha ko twataye muri yombi abantu 2 muri 4 bagaragaye muri aya mashusho bakubita Niyonzima Salomon”


Abatawe muri yombi ni Niyonzima Jean Baptiste w’imyaka 30 na Bitwayiki Jean Bosco w’imyaka 37 mu gihe uwitwa Bipfakubaho Francois na Nshimiye bakiri gushakishwa.


Uyu Niyonzima Salomon wakubiswe azizwa ngo ko ari umujura, ni uwo mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, aya mafoto yacicikanye ejo hashize harimo n’amafoto yagaragazaga bamwicaje iruhande rw’ibitoki bivugwa ko yibye.

ADVERTISEMENT


Bamukubitaga nkaho Atari umuntu mugenzi wabo


Hano yari amaze kuba intere

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links