ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Musanze: Utubari tw’inzagwa twahinduye umuvuno twimukira mu ngo z’abaturage

by RWANDATODAY 26 March. 2020 @rwandatoday 7K Views


26032020101845arton150568-4c1ac.jpg
ADVERTISEMENT



Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ishyizeho ingamba zikomeye mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Virusi ya Corona, hari abaturage bo mu mirenge y’akarere ka Musanze basigaye bihisha bakanywera inzagwa mu ngo.


Uwahaye Bwiza.com dukesha  iyi nkuru, yavuze ko mu murenge wa Remera w’akarere ka Musanze, iyo hari nk’umuturage wamanuye urwagwa, atumira inkoramutima ze zikarunwa ku giciro gito mu cyimbo cyo kurujyana mu tubari.


Ni uyu muco wiswe"Gukura imegeri" ngo umaze igihe muri ako gace, ukaba warongeye kubura ubwo Leta y’u Rwanda yashyiragaho amabwiriza yo gufunga utubari, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Virusi ya Corona.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Twagirimana Edouard, yemereye Bwiza ko na we azi amakuru y’uko hari abihina mu ngo zabo bakanywa inzoga, gusa bakaba bari kubakurikirana.


Twagirimana yabisobanuye agira ati" Nanjye mbifiteho amakuru, hari n’uwo turimo dushakisha ushobora kuba yaraye abikoze, na we amaze kumenya ko abayobozi b’umudugudu babimenye arihisha n’ubu aracyihishahisha."


"Turabikurikirana, turabizi ko hari ababikora ariko aho tubimenyeye igishimishije ni uko abayobozi b’imidugudu n’amasibo ibyo byose barabikurikirana."


Gitifu wa Remera yahishuye ko uretse kuba hari abihina mu ngo bakahahindura utubari, hari n’abifungiranya mu mazu y’ubucuruzi bakagurisha inzoga.


Yavuze ko mu murenge wa Remera ayobora hamaze gucibwa amande abagera kuri bane bafatiwe muri ibyo bikorwa byo gucunga ubuyobozi ku jisho bagacuruza inzoga.


Ku bijyanye n’amabwiriza akangurira abantu kuguma mu ngo, bwana Twagirimana yavuze ko abaturage ayobora bari kuyubahiriza, uretse abahinzi bari kuva mu ngo bagiye mu mirimo yabo, bijyanye n’uko abenshi mu batuye uriya murenge batunzwe n’ubuhinzi.


Minisititi w’Intebe Dr Edouard Ngirente, aherutse gushyiraho amabwiriza Abanyarwanda bagomba kubahiriza mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Coronavirus.


Muri ayo mabwiriza, harimo ko utubari twose tugomba kuba dufunze imiryango, abantu bakaguma mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda ingendo zitari ngombwa.


Umuvugizi wa Polisi y’igihugu CP John Bosco Kabera, yavuze ko abazafatwa bananiwe kubahiriza ayo mabwiriza, bazafatwa bagafungwa cyangwa bagacibwa amande

ADVERTISEMENT





ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links