ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Umuhanzi wo ku rwego rw’isi wamenyekanye mu njyana zigenda gahoro witwa Kenny Rogers yitabye Imana

by ADMIN 21 March. 2020 @rwandatoday 7K Views


21032020013835GettyImages-694112202-kenny-rogers-1120-768x439.jpg
ADVERTISEMENT



Umuhanzi wo ku rwego rw’isi wamenyekanye mu njyana zigenda gahoro ariko zifasha abantu kuruhuka witwa Kenny Rogers yapfuye afite imyaka 81. Ni umuhanzi wari umuhanga cyane k’uburyo yahawe ibihembo bya Grammy Award inshuro eshatu.


Rogers yabaye icyamamare cyane mu gihe cy’imyaka 20 ni ukuvuga guhera 1970 kugeza 1980.


Abo mu muryango we bavuga ko yazize urupfu rusanzwe. Ngo si COVID -19.


Yaguye iwe ari kumwe n’abo mu muryango n’inshuti ze.


Kenneth Ray Rogers yavutse taliki 21, Kanama, 1938.Yakoraga indi  mirimo irimo ubucuruzi, gukina filimi, akandika kandi akanaririmba indirimbo.


Yari umwe mu bagize itsinda ry’ibirangirire muri muzika ryitwa Country Music Hall of Fame.


Yari azi kuririmba ariko akanacuraga guitar ya bass.


Indirimbo ze zatangiye kumenyekana cyane muri 1967 gukomeza kugeza mu myaka ya 1990.


Guhera muri 1975 yakoze muzika wenyine ariko akajya akorana rimwe na rimwe n’abandi bahanzi muri country bakomeye nka Dolly Parton na Sheena Easton ndetse na Lionel Richie.


Imwe mu ndirimbo yakoze zigakundwa kurusha izindi zose ni iyo yise ‘The Gambler’. Iyi yayikoze muri 1978.


Mu buzima bwe bwose yakoze indirimbo zirenga 120 akaba yaragurishije albums miliyoni 100 ku isi hose.


Ibi byatumye aba umwe mu bahanzi bake bagurishije album nyinshi kurusha abandi babayeho.

ADVERTISEMENT



Niba ushaka gutanga amakuru cyangwa ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cyangwa kuduhamagara kuri aderesi zikurikira:

Mobile:
0788625932 /CALL & WHATSAPP 
Email:

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links