ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Tariki 11 Gashyantare: Menya inkomoko y'indirimbo ivugwamo "KABERUKA" wivuganye "MARITA"

by Vincent TWAGIRAYEZU 10 February. 2020 @rwandatoday 16K Views


10022020233721kaberuka_ibu80ac-1ce78.jpg
ADVERTISEMENT


Tariki ya 11 Ukwezi kwa Gashyantare cyangwa Feburuwari nk’uko biririmbwa mu ndirimbo ‘Kaberuka’ ya Orchestre Impala buri mwaka ni itariki ikunda kuvugwaho byinshi bishingiye kuri iyi ndirimbo bitewe n’uko ivuga inkuru y’urukundo kandi ibivugwamo bikaba byarabayeho.


Iyi ndirimbo ivuga inkuru y’umusore waherekeje mugenzi we agiye gusura umukobwa bakundanaga bagerayo wa mukobwa akikundanira na wa musore wari waherekeje bikarangaira ari nawe babanye nk’umugabo n’umugore, ibyo dusanzwe twita “Gapapu.”

ADVERTISEMENT

Inkuru ya Kaberuka na Marita ivugwa mu ndirimbo ya Orchestre Impala si ibitekerezo kuko ivuga ibintu by’ukuri byabayeho ndetse na n’ubu ba nyir’ukuvugwa ubu baracyariho aho bivugwa ko ubu babana nk’umugabo n’umugore bakaba batuye mu Karere ka Rutsiro mu ntara y’Uburengerazuba.


Sebigeri Paul uzwi nka Mimi La Rose ni umuhanzi w’Umunyarwanda wamenyekanye cyane muri Orchestre Impala kuva yashingwa kugeza n’uyu munsi akaba ari umucuranzi wayo. Mimi La Rose yavutse mu 1954 bityo buri ndirimbo yose y’Impala azi inkomoko yayo.


Asobanura ko indirimbo ivugwamo inkuru ya Kaberuka wivuganye Marita ari inkuru mpamo kuko ivuga uko yaherekeje umusore w’inshuti ye wari ugiye gusura umukunzi we (Fiance) bagerayo wa mukobwa akikundira Kaberuka bikarangira urukundo rwabo rushinze imizi kugeza ubwo babanye nk’umugabo n’umugore naho wa musore ataha amara masa.


Mimi La Rose avuga ko umusore wari watwawe umukunzi we ari we wabaganirije ababwira ibyamubayeho abasaba ko bazabishyira mu ndirimbo maze barayitunganya barayisohora. Avuga ko n’ubwo Kaberuka uvugwa ari yo mazina ye nyakuri, ngo Marita ryo ngo ni izina ryahinduwe kuko umukobwa wivuganywe na Kaberuka siryo zina yitwaga.


Kaberuka n’umugore we ubu batuye mu Karere ka Rutsiro ariko ngo ibijyanye n’iyi nkuru yabo ngo ntibaba bashaka kubigarukaho mu itangazamakuru.


AMAGAMBO AGIZE INDIRIMBO “KABERUKA” YA ORCHESTRE IMPALA

Hari kuri tariki ya cumi n’imwe

Ukwezi kwa Feburuwari

Niho nagiye gusura Marita

Nk’uko yari yarabinyemereye

 

Mu guhaguruka sinagiye njyenyine

Naherekejwe n’inshuti yajye Kaberuka

Nk’uko ntacyo nigeraga muhisha

Ubwo ngo agiye kundambagiriza

 

 

Ubwo inzira twayiriraga kuyimara

Nibwo nagendaga muratira Marita

Twaruhutse tugeze kuri kano

Ubwo turakomeza turagenda

 

Twasanze yadutegerereje ku irembo

Kuko nawe urukumbuzi rwari rwose

 

Muri uko kuramukanya kw’abadaherukana

Niko amasonza yatubungaga mu maso

Muri uko kuramukanya kw’abadaherukana

Niko amasonza yatubungaga mu maso

 

Nyamara ibyo byishimo ntibyatinze

Kuko ibyo nabonaga byambereye urujijo

Inseko nziza sinjye yahabwaga

Indoro nziza sinjye yarebwaga

Byose byahabwaga Kaberuka nikururiye

 

Ntibyatinze numva inkuru y’incamugongo

Ko Kaberuka yivuganye Marita

Ubwo nibuka n’ukuntu nakundaga Marita

Ubwo nibuka n’incuti yanjye inciye inyuma

Maze amarira arisuka


Uwo mwana nagende yaranshavuje (3)

 Kaberuka na Marita baririmbwa muri iyi ndirimbo ni aba bo ku ruhande. batuye mu karere ka Rutsiro


ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links