ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Uganda: Ingagi 4 zo mu muryango umwe zakubiswe n'inkuba

by Vincent TWAGIRAYEZU 10 February. 2020 @rwandatoday 3K Views


10022020014004arton47594.jpg
ADVERTISEMENT


Umuryango w’ingagi wakubiswe n’inkuba hapfamo enye muri pariki y’igihugu ya Mgahinga iherereye mu mashyamba y’ibirunga muri Uganda.


Ibi byemejwe n’ikigo gishinzwe inyamaswa muri iki gihugu, Uganda Wildlife Authority cyatangaje ko ingagi zapfuye ari imwe ntoya yari imaze igihe gito ivutse ndetse n’izindi eshatu nkuru z’ingore zarimo imwe itwite.


Izi ngagi ni izo mu muryango witwa Hirwa wari warimukiye muri Uganda uvuye muri pariki y’ibirunga y’u Rwanda muri Kanama umwaka ushize.

Uyu muryango ukaba wari ugizwe n’ingagi 17 mbere y’uko izi enye muri zo zikubitwa n’inkuba.


ADVERTISEMENT

Ni mugihe kugeza ubu ubwoko bw’ingagi busigaye ku isi ari izigera ku 1000 gusa nk’uko Dr Andrew Seguya, umuyobozi ikigo kitwa Virunga Transboundary Collaboration yatangarije BBC.


Yagize ati “Ni inkuru ibabaje cyane! Gupfusha ingagi ebyiri z’ingore zashoboraga kongera umubare w’izindi ni igihombo gikomeye. »


Yakomeje avuga ko ingagi 13 zabashije kurokoka muri uyu muryango bazibonye kandi ko ziri kubasha kurisha nta kibazo.


Uyu niwo muryango w’ingagi uba mu birunga ugendagenda hagati y’u Rwanda, Uganda ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


Muri 2018 ingagi zo mu birunga zari zavanywe ku rutonde rw’inyamaswa zugarijwe no gucika ku isi nyuma y’uko hongerewe imbaraga mu kuzirinda abazica no gukaza ingamba zo kuzibungabunga ngo zirokoke.


ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links