ads

ads

ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga ku kurwanya inkongi

by ADMIN 6 February. 2020 @rwandatoday Views


06022020180146WhatsApp_Image_2020-02-06_at_08.06.15.jpeg
ADVERTISEMENT



Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro rikomeje ibikorwa by’ubukangurambaga mu baturarwanda mu kurwanya inkongi. 

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Gashyantare, ubu bukangurambaga bwabereye mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu karere ka Musanze.

Ni amahugurwa yahawe abakozi ndetse n’abanyeshuri bose baba muri icyo kigo, akaba ari mu murongo Polisi y’u Rwanda yiyemeje wo kugira ngo buri munyarwanda agire ubumenyi bw’ibanze mu kuzimya inkongi z’umuriro no kuzirinda.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega, umuyobozi w’iri shami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi ubwo yahuguraga abakozi n’abanyeshuri bo muri NPC yabagaragarije ko akenshi inkongi z’umuriro zituruka ku burangare no kutubahiriza amahame yo kwirinda inkongi z’umuriro.
ADVERTISEMENT

Yagize ati: “Hari bamwe mu baturage baha akazi abantu babonetse bose ngo babashyirire umuriro w’amashanyarazi mu mazu kandi batarigeze babyiga cyangwa ngo babihugurirwe, ibi nibyo usanga biteza inkongi, amazu agashya ibirimo byose bigashya.”

ACP Seminega yakomeje avuga ko aya mahugurwa atuma abanyarwanda biyungura ubumenyi mu kurwanya inkongi ndetse n’uburyo bwo kuzirinda.

Ati: “Intego y’aya mahugurwa ni ukugira ngo abantu bagire ubumenyi n’ubunararibonye bizabafasha kumenya no gusobanukirwa ibitera inkongi z’umuriro, uko bakoresha ibikoresho bizimya umuriro, uko babyifatamo haramutse habaye inkongi kandi hakenewe ubutabazi bwihuse n’ibindi bitandukanye.”

Yasabye abahuguwe kutazagumana ubumenyi bahawe ahubwo abakangurira kuzabugeza ku bandi banyarwanda.

Ati: “Kugira ubu bumenyi ni zimwe mu ngamba zo kurwanya inkongi, twifuza ko nkamwe abapolisi mugira ubumenyi bw’ukuntu wakoresha ibikoresho ufite mu kurwanya inkongi y’umuriro iramutse ibaye.”

Inzobere mu kurwanya no gukumira inkongi z’umuriro bavuga ko impanuka nyinshi z’umuriro zibera mu ngo zishobora kwirindwa igihe abantu bose bafite ubumenyi bw’ibanze mu gukumira inkongi ndetse no kugira ubumenyi bw’uko babyifatamo igihe habaye inkongi.

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi rirakangurira abanyarwanda kujya bihutira guhamagara kuri iyi mirongo ya telefoni igihe bakeneye ubufasha. Iyo mirongo ni 111, 0788311120.



Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega, atanga amahugurwa ku bakozi ndetse n’abanyeshuri mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC).

Niba wifuza kubona inkuru zacu byihuse cyangwa kugisha inama, Like page yacu ya Facebook ari yo Rwandatoday.rw: Kuyigeraho Kanda hano:

ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO


rowCount() > 0) { while($row = $stmt_ao->fetch(PDO::FETCH_ASSOC)) { ?> rowCount() > 0) { while($row = $stmt_bo->fetch(PDO::FETCH_ASSOC)) { ?>




Nature
by : Aline UWITONZE 6 May, 2021

Nature
by : Aline UWITONZE 6 May, 2021

Nature
by : Aline UWITONZE 6 May, 2021


Nature
by : Aline UWITONZE 19 April, 2021