ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Minisitiri Dr. Isaac Munyakazi yeguye ku mirimo ye

by CHIEF EDITOR 6 February. 2020 @rwandatoday 16K Views


06022020171736arton149566.jpg
ADVERTISEMENT



Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Isaac Munyakazi yashyirije Minisitiri w’Intebe, Dr. Edward Ngirente ibaruwa y’ubwegure ku mirimo ye.

Ni ibaruwa yageze kuri Minisitiri Dr. Edward Ngirente ku mugoroba w’uyu wa 6 Gashyantare 2020, nk’uko ibiro bya Minisitiri w’Intebe byabitangarije ku rubuga rwa Twitter. Ibaruwa y’ubwegure bwa Dr. Munyakazi yakiriwe hamwe n’iya Evode Uwizeyimana wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera.
ADVERTISEMENT

Ibi biro byagize biti: “ Kuri uyu mugoroba, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye ubwegure bw’Abanyamabanga ba Leta, Evode Uwizeyimana wo muri Minisiteri y’Ubutabera na Dr. Isaac Munyakazi wo muri Minisiteri y’Uburezi, azashyikirizwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika."


Itangazo ry’ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku bwegure bwa Dr. Munyakazi na Me Evode.

Tariki ya 14 Ukwakira 2016 ni bwo Dr. Isaac Munyakazi yahawe izi nshingano agiriwe icyizere yagiriwe na Perezida wa Repubulika, avuye muri Kaminuza ya Kigali (University of Kigali), icyo gihe yari umuyobozi w’Ishami ry’Ubukungu n’Imicungire y’Ubucuruzi . Yagiyeho muri Minisiteri y’Uburezi asimbuye Olivier Rwamukwaya, wagizwe umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links