ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Minisitiri Evode Uwizeyimana yeguye nyuma yo guhutaza umugore ucunga umutekano

by RWANDATODAY 6 February. 2020 @rwandatoday 16K Views


06022020171358arton149565.jpg
ADVERTISEMENT



Umunyamabanga wa leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegekonshinga n’andi mategeko, Me Evode Uwizeyimana yeguye ku mirimo ye nyuma yo kotswa igitutu, azira guhutaza umugore ushinzwe umutekano, ukorera ‘socièté’ ya ISCO.
Ibaruwa y’ubwegure bwa Evode yashyikirijwe ibiro bya Minisitiri w’Intebe nk’uko iyi Minisiteri yabitangarije kuri Twitter.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byagize biti: "Kuri uyu mugoroba, Minisitiri w’Intebe Dr. Edward Ngirente yakiriye ubwegure bwa Evode Uwizeyimana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera." Ibaruwa y’ubwegure bwe, izashyikirizwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nk’uko biteganwa n’itegeko.


Itangazo ku bwegure bwa Me Evode na Dr. Munyakazi

Tariki ya 3 Gashyantare ni bwo ku mbuga nkoranyambaga, umwe mu banyamakuru yavuze ihutaza Me Evode yakoreye uyu musekirite ku nyubako ya Grande Pension Plaza. iri mu karere ka Nyarugenge, mu mugi wa Kigali. Uyu munyamabanga yasabye imbabazi uyu mugore ndetse abinyuza no ku rubuga rwa Twitter, ajya no ku cyicaro cya ISCO asaba imbabazi gusa icyo gihe RIB yari yamaze gutangaza ko iri kumukoraho iperereza kuri iki cyaha ‘akekwaho’.
ADVERTISEMENT

Me Evode yakoze iri kosa ndetse asaba n’imbabazi ariko ntiyabujije kubyutsa amwe mu magambo akakaye yavuze, yibasira abantu. Ayo harimo ubwo yitaga abagore ‘ibimashini’, yita abanyamakuru ‘imihirimbiri’, ndetse yibasira bumwe mu bwoko hano mu Rwanda, abwita ‘ibicucu’. Ubu butumwa Me Evode yabuvuze mu gihe gitandukanye ariko tariki ya 3 Gashyantare, yarabwegeranyije, uyu muyobozi aba nk’ubivuze ku munsi umwe, asabwa kwishyikiriza ubutabera, abandi bamusaba kwegura.

Me Evode asanzwe ari impuguke mu mategeko kuva mu mirimo y’ubucamanza. Mu 2007, yavuye mu Rwanda, ajya muri Canada. 

Yumvikanaga kuri radiyo mpuzamahanga, anenga leta y’u Rwanda, akifashisha n’ibitangazamakuru by’abatavuga rumwe n’iyi leta, na we ashyirwa muri ako gatebo n’abantu benshi bamukurikiranaga.

Me Evode yagarutse mu Rwanda mu 2014 avuga ko aje gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu, gusa hari abataramuciriye akari urutega kuko ntibiyumvishaga uburyo uwarwanyaga ubutegetsi, yabugarukira, akamara kabiri.

Ibiganiro yagiranye na ziriya radiyo mpuzamahanga n’ibyo yatangarizaga ku binyamakuru by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Me Evode yasobanuriye itangazamakuru ko atabikoraga ku bw’inyungu za politiki, ahubwo yabikoraga nk’inzobere mu mategeko mpuzamahanga kandi abihemberwa.

Ku bw’ubuhanga n’ubunararibonye mu mategeko, Me Evode yabanje guhabwa inshingano zo kungiriza umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko mu 2014, hashize igihe gito agarutse mu Rwanda. Guhabwa izi nshingano kwe wari umwe mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yabaye icyo gihe. Me Evode yaje kuba umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutabera, ushinzwe ibyerekeye itegekonshinga n’andi mategeko.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : Aline UWITONZE 21 February, 2020










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links