ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Igitaramo Ikirenga mu Bahanzi 2020 : Ishimwe ku muhanzi wamamaje umuco nyarwanda

by Aline UWITONZE 6 February. 2020 @rwandatoday 4K Views


06022020042241Poster.jpg
ADVERTISEMENT



Igitaramo Ikirenga mu Bahanzi ni igitaramo gishingiye ku guteza imbere umuco biciye ku bahanzi, aho hazashimirwa umuhanzi wamamaje umuco nyarwanda mu Rwanda no mu mahanga, kizajya kiba buri mwaka kandi gihuze abahanzi  binjyana gakondo barimo abanyabigwi mu bihe byashize  n'abo muri ibi bihe. 

Igitaramo cy'uyu mwaka kizaba ku nshuro ya mbere muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hahoze hitwa Camp Kigali tariki ya 8 Werurwe 2020, aho Cécile Kayirebwa ari we muhanzi watoranyijwe kubanziriza abandi bahanzi bakiriho ngo ashimirwe uruhare rwe ndetse ibi birori byashyizwe ku munsi wabagore kugira ngo uyu munsi koko uzabe uwabo banishimira mugenzi wabo wabaye Indongozi yUmuco.

Iki gitaramo cyateguwe na Bwiza Media ifatanyije na Agence Karibu asbl, Umushanana Media nAbacukumbuzi bAmateka nUmuco. Cécile Kayirebwa azatarama nabazacyitabira, afatanyije nabandi bahanzi barimo Muyango Yohani, Mariya Yohani, Mani Martin, Sentore Jules, Karasira Clarisse nItorero Ibihame byImana.

Mu kiganiro na Mecky Kayiranga, umuhuzabikorwa akaba numuvugizi wiki gikorwa yavuze ko iki gitaramo kigamije guha ikuzo no gushimira abahanzi bagize cyangwa bakomeje kugira uruhare mu kubungabunga umuco nyarwanda no kuwamamaza mu gihugu no mu mahanga.

Ati : Uyu ni umwanya wo gushimira aba habanzi. Iyo bataboneka, abenshi ntituba tuzi ibyaranze intwari zacu, ntabwo tuba tuzi ibijyanye nubusizi twagiye turagwa nabasokuruza, aba ni bo babitwigisha mu bihangano . Mureke tubashimire bakiriho, bakoze umurimo ukomeye. Ndakubwiza ukuri ko abahanzi batabayeho byagorana kumenya no kumenyekanisha umuco wacu.
ADVERTISEMENT

Mecky Kayiranga akomeza avuga ko iki gitaramo kizaba umwanya mwiza wuko buri munyarwanda wese yaza agashimira aba bahanzi, bo Ndongozi zUmuco kuko ari bo bawubumbatiye , avuga ko ubundi umuntu utarize ubuvanganzo cyangwa avukire mu rugo rukomeye ku muco, byamugora kumenya ibijyanye nibisigo , imbyino, ibyivugo, amahamba , bivuze ko umuhanzi  ari ishingiro ryumuco kuko adufasha kubisakaza.

Umuhanzi ni we ubungabunga, akanahererekanya umuco, wo gicumbi cyamajyambere arambye mu bya politiki, mu byubukungu mu mibereho nimibanire yabantu. Bityo, ni uguhesha agaciro Indongozi muri twe zabigizemo uruhare rugaragara, cyane cyane ko ari bo babashije kwigomeka ku iyaduka ryindi mico iturutse hirya no hino, maze babasha gusigasira uwacu. Izo Ndongozi ni zo dukesha zimwe mu ngeri zumuco wacu, twavuga nkibisigo, imigani migufi nimigani miremire, ibitekerezo, imbyino nindirimbo rubanda ihuriyeho (chansons populaires).

Mecky Kayiranga avuga ko Kayirebwa yatoranyijwe hashigiye ku bigwi bye birimo kuba yaratangiye ubuhanzi bwe mu 1965, ni umwe mu bakobwa bAbanyarwanda bagiye ku rubyiniro mpuzamahanga  mu bihugu bitandukanye baririmba Ikinyarwanda , mu njyana za kinyarwanda, yaririmbye mu bihugu byinshi cyane birimo : Uganda, Burundi, Ububiligi, France, Suise, America, Ubuhorande , Ubudage, Kenya, Ubwongereza nahandi. 

Kayirebwa Cécile yakunze kuririmba akiri muto guhera mu mashuri abanza muri Notre Dame de Citeaux i Kigali, aho agiriye kwiga ku Karubanda, atangira gushinga icyo yise « Cercle de Chants et de Danse Rwandaise ». 

Atangira yasabaga buri mwana uvuka mu turere dutandukanye kumubwira indirimbo ziwabo nuko zibyinwa, noneho akazihimbira injyana. Mu 1964, yafashwe amajwi na Radio Rwanda maze indirimbo ze zitangira gukoreshwa mu biganiro binyuranye byanyuraga kuri Radio Rwanda ndetse imwe muri zo, agira ati: Banyarwandakazi, mwegere radiyo, uyu mwanya ni uwanyu,  iza guharirwa kuba ariyo ifungura Radio saa tanu zamanywa.

Aho agiriye mu mahanga kubera amateka yigihugu cyacu cyaciyemo, yakomeje kuririmba no kwigisha umuco abinyujije mu buhanzi. Mu Bubiligi yatangije amatorero atandukanye ndetse anahabwa ibihembo bijyanye nubuhanzi bwamamaza Umuco wIgihugu avukamo. Imwe mu ndirimbo ye yaje gutoranywa yitwa Umunezero yafunguraga Radiyo Muhabura yari iya FPR-Inkotanyi, yakanguriraga abantu urugamba rwo kubohoza igihugu. 

Avuga ku bijyanye nuburyo umuhanzi azashimirwa , Mecky Kayiranga yavuze ko ikintu cya mbere ari ukwereka umuhanzi nkAbanyarwanda ko turi kumwe na we tumushyigikiye , ibyo yakoze byose yabikoze ku bacu nigihugu cyacu, ati: Kuki twazashimira cyangwa tukavuga umuntu atakiriho ? Tumushimire akiriho, bihe imbaraga nabandi bari kuzamukira mu njyana ishingiye ku muco. Uriya ni umwanya umunyarwanda wese akwiye kuzaza azanye inka , azanye ururabo kugirango ashimire umuhanzi. 

Akomeza avuga ko Umuhanzi wuyu mwaka azashimirwa nabateguye igitaramo aribo Agence Karibu asbl, Bwiza Media,  Umushanana Media nAbacukumbuzi bAmateka nUmuco. Azahabwa ishimwe ridashingiye ku mibare ahubwo rivuye ku mutima, umuntu wese  wumva hari uruhare abahanzi bagize mu muco wu Rwanda, ni umwanya we wo gushimira Indongozi zumuco nkuko Mecky Kayiranga abivuga.

Uyu mushinga wo gutegura ibi bitaramo ugiye gutangira muri uyu mwaka, witezweho kugarura Umuhanzi mu isangano (hagati) ryikusanya, ibungabunga nisakaza ryumuco nyarwanda. Bizanafasha mu kugarura no guha ireme indirimbo nimbyino zigenda zibagirana nyamara zihetse umuco, zibagirana bitewe no kutagira urwego rubyihatira rwihariye. Ngo kuko gutakaza ikimenyetso kimwe cyumuco wabantu bisa nko gusibanganya amateka yuwo muntu mu isi muri rusange no mu gihugu byumwihariko. Uyu mushinga kandi ugamije gutanga umuganda mu kurinda, kubungabunga no guhererekanya amahame shingiro yUmuco wu Rwanda, wo soko yimbaga ifite impagarike.

Iki gitaramo cya mbere cyo gushimira abahanzi Indongozi zUmuco kizaba muri uyu mwaka tariki 8 Werurwe 2020, kuva saa kumi nebyiri muri Camp Kigali aho kwinjira bizaba ari 5000 Frw mu myanya isanzwe, 10000 Frw mu myanya yicyubahiro na 20000 Frw mu myanya yikirenga.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : Aline UWITONZE 21 February, 2020










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links