ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Uganda: Abakobwa babujijwe guca imyeyo

by Aline UWITONZE 6 February. 2020 @rwandatoday 11K Views


06022020035650arton149553.jpg
ADVERTISEMENT



Minisitiri w’Uburinganire n’Umuryango muri Uganda, Peace Mutuuzo ejo tariki ya 5 Gashyantare 2020 yabujije abakobwa umugenzo wo gukuna cyangwa se guca imyeyo.

Nk’uko Daily Monitor yabitangaje, Minisitiri Mutuuzo yatangaje ibi mu gihe igihugu cyiteguraga kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imigenzo yo gukeba bimwe mu bice bigize igitsina cy’abagore kizwi mu Cyongereza nka ‘Female Genital Mutilation’, uyu munsi wizihizwa tariki ya 6 Gashyantare buri mwaka.}

Kuri Minisitiri Mutuuzo, umugenzo wo guca imyeyo ngo ntaho utandukaniye no gukebwa. Agaragaza ko hari impungenge ku bana b’abakobwa babikora, akaba yabasabye kujya bagaragaza ababashuka ko babikore. 
ADVERTISEMENT

Ngo leta ya Uganda ifite gahunda yo gushora imari mu bikorwa birwanya imico nk’iyi kandi ubukangurambaga buzakorerwa mu mashuri abanza.

Guca imyeyo ni iki?

Ni umugenzo ukorwa n’ab’igitsinagore, aho bafata igice cy’umwanya w’ibanga (igitsina), bakagikurura kugira ngo kibe kirekire. Bizera ko umukobwa cyangwa umugore waciye imyeyo, abasha gushimisha uwo bakorana imibonano mpuzabitsina kurusha utarabikoze, bigatuma benshi bashishikazwa no kubikora, n’abana bakagendera kuri iyi myumvire.

Mu bihugu byo mu karere birimo n’u Rwanda, uyu mugenzo uracyakorwa na benshi gusa ukorwa mu ibanga n’umuntu ku giti cye cyangwa se itsinda ry’abakobwa bahuriye hamwe.

Abatawemera bavuga ko kuwimakaza nta ho bitandukaniye no gushyigikira ingeso mbi z’ubusambanyi, bityo bo ngo badashobora kuwukora gusa babona bigoye ko wacika kuko gukora igenzura ry’abawukora bisa n’ibidashoboka.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : Aline UWITONZE 21 February, 2020










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links