ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Dore impamvu nyamukuru ugomba gutera akabariro mu gihe utwite

by Aline UWITONZE 5 February. 2020 @rwandatoday 6K Views


05022020194046Gutera-akabariro-ku-mugore-utwite.jpg
ADVERTISEMENT



Gukora imibonano mpuzabitsina ku mugore utwite ni byiza kuko bigira akamaro kuri we no ku wo atwitwe. Nk’uko tubikesha urubuga what to expect ruvuga ko ari iby’ingirakamaro gukora imibonano mpuzabitsina ku mugore utwite.

Abantu benshi rero bakomeje kugenda bibaza byinshi kandi bitandukanye ku buzima bw’umugore utwite byagera ku ngingo yo gutera akabariro ho, bakibaza ibirenze, turagirango tubabwire ko kuri iyi nshuro twabazaniye bimwe mu byiza cyangwa zimwe mu nyungu zo gutera akabariro ku bagore batwite.

1. Kongera abasirikare b’umubiri: Igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina gifasha umugore utwite kongera abasirikare b’umubiri ku mugore utwite, bimufasha guhangana n’indwara zamufatira mu bihe bikomeye byo kuba atwite.

2. Kongera uburyo amaraso atemberamo mu mubiri: Gukora imibonano mpuzabitsina byongera uburyo amaraso atembera neza mu mubiri. Ku mugore utwite bimurinda guhura n’ibibazo byo gutera k’umutima.
ADVERTISEMENT

3. Gutwika ibinure: Gukora imibonano mpuzabitsina ni ingirakamaro kuko bifasha umugore utwite guhorana ubuzima bwiza no kutagira umubyibuho ukabije. Kuko nk’uko bigaragazwa n’abahanaga abavuga ko mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina byibura ko karoli ziri hagati 50 na 30 zose zishya.

4. Kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso: Gukora imibonano mpuzaitsina bivura zimwe mu ndwara zirimo umuvuduko w’amaraso n’ibindi.Ku mugore utwite nawe abyungukiramo ku buryo izi ndwara zitamwibasira kandi bikamuha amahirwe yo kuzabyara neza.

5. Kugabanya ububabare: Nkuko bigaragazwa n’inzobere z’abaganga gukora imibonano mpuzabitsina bituma umubiri usohora oxytocin uyu ni umusemburo w’urukundo,ngo ugabanya ububare ubwo ari bwo bwose umugore utwite agira ku kigero cya 74%.

6. Kongera ibitotsi: Gukora imibonano mpuzabitsina byongerera umugore utwite ibitotsi. Ku ko yumva aruhutse naho ku wo atwite bituma agira imibereho myiza mu nda.

7. Kongera ibyishimo: Igikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina gifasha umugore utwite guhorana akanyamuneza n’ibyishimo.

8. Kongera kwiyumvanamo no gukundana kurushaho hagati y’umugabo n’umugore:
Igikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina cyongera urugero rw’urukundo ku mugore n’umugabo. Ibi bigatuma hiyongera icyo twakwita kuba inkoramutima no kwizerana cyane.

Mugabo rero nimba ufite umugore utwite, menya ko ugomba kumwitaho mu buryo bwose bushoboka, ntiwumve ko kumugezaho imirire yuzuye byonyine bihagije, uzazirikane ko mugomba no gutera akabariro kuko umaze kubona ibyiza byabyo kandi bizanagufasha cyane mu myubakire myiza y’urugo rwawe. Umusomyi.com ibifurije kubaka rugakomera kandi mukiberaho mu munezero w’ibihe byose.

Dusure kenshi kuri www.rwandatoday.rw ukomeze kwibonera impanuro z’urukundo n’amakuru meza kandi yizewe

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : Aline UWITONZE 21 February, 2020










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links