ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Gasabo: Umugore yafunzwe azira kwicisha umukecuru w’imyaka 73 amabuye

by Aline UWITONZE 5 February. 2020 @rwandatoday 4K Views


05022020192707umukecuru73.jpg
ADVERTISEMENT



Mu murenge wa ndera wo muri Gasabo, mu ijoro ryakeye ni bwo umugore, witwa Liberate w’imyaka 54, bikekwa ko yivuganye umukecuru, witwa Nyamvura Pascasia, w’imyaka 73 y’amavuko amwicishije amabuye.

Nkuko tubikesha umuseke,mu ijoro ryakeye ni bwo bikekwa ko Liberate yishe uyu mukecuru Nyamvura Pascasia aho uwitwa Gatsimbanyi wageze aho byabereye avuga ko babonye umurambo wa Nyamvura ufite ibikomere mu mutwe, bigakekwaho yaba yicishijwe amabuye kuko hari ayo basanze iwe.
ADVERTISEMENT

Abaturanyi ba nyakwigendera babwiye itangazamakuru ko ngo uyu mukecuru yigeze gutonganira mu rugo rw’uwitwa Gakwandi na Liberata bapfa umurima bigeze kugura mu bihe byahise.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndera Felix Kayihura yabwiye itangazamakuru ko amakuru y’ubu bwicanyi yayumvise mu masaha y’umugoroba kuko yari yiriwe mu Nteko y’abaturage. Yagize ati: “ Nayumvise mvuye mu nteko y’abaturage ariko nohereje yo abantu bari bumpe amakuru arambuye ndababwira.”

Umuvugizi w’Urwego rw’ubugenzacyaha RIB, Marie Michelle Umuhoza avuga ko Liberata ukekwaho kwica uriya mukecuru yafashwe ubu akaba afugiye kuri station ya RIB ikorera ku murenge wa Ndera. Iperereza kuri ubu bwicanyi ryatangiye.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links