ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Nigeria: Indonke ya 500.000 yatumye umugabo apfira mu isanduku bashyinguramo

by Aline UWITONZE 5 February. 2020 @rwandatoday 4K Views


05022020192142umurambo.png
ADVERTISEMENT



Mu gihugu cya Nigeria hakoje kuvugwa amakuru y’umugabo wapfiriye mu isanduku nyuma yo guhabwa amafaranga na pasiteri ngo amufashe ayigemo kugira ngo abeshye abakirisitu ko yakoze ibitangaza byo kuzura umuntu witabye Imana.

Ibi bikaba byarabaye ku wa kabiri ku tariki 28 Mutarama 2020, mu mujyi wa Abuja aho bivugwa ko uyu mupasiteri witwa Bishop Emanuel Esezobor, uyobora itorero ryitwa Firehouse church yahaye uwo mugabo amanayira ibihumbi 500.

Gusa ngo ibyo bitangaza by’ibihimbano ntibyaje kugerwaho kuko uwo mugabo nyuma yabuze umwuka ahita apfira muri iyo sanduku. 
ADVERTISEMENT

Umwe mu babibonye witwa Chinasa yanditse agira ati: ”Dore umupasiteri wo muri Abuja wemereye umucuruzi amanayira ibihumbi 500 kugira ngo amwifashishe mu bitangaza ariko biza kugenda nabi”.

Chinasa yakomeje avuga ko uwo mupasiteri yamuhaye ibyo bihumbi kugira ngo amwifashishe mu bitangaza.

Umucuruzi yari yasabwe kumera nk’umuntu wapfuye maze pasiteri akaza kumuzura akongera akaba muzima. Ku bw’amahirwe make, umucuruzi yapfiriye mu isanduku mbere yuko igihe kigera ngo pasiteri akore igiterane kuri sitade ya Abuja. Umugore w’uwo mucuruzi yahise yiyambaza polisi ngo ijye muri icyo kibazo maze ubwo uwo mupasiteri w’ikinyoma ahita atabwa muri yombi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Kemi Filani News, avuga ko uyu mupasiteri yaje kurekurwa bitewe n’inshuti ze zikomeye zo mu mujyi wa Abuja aragenda akomeza gukorera ibyo bitangaza mu itorero rye riherereye mu gace ka Nyanya Abuja.

Uwo wiyita umupasiteri akaba na Bishopu, Emanuel Esezobor,ayobora itorero hamwe n’umugore we kuri ubu bafite umubare munini w’abantu baza mu rusengero rwabo kureba ibitangaza ndetse no gushaka umuti w’ibibazo byabo.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links