ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Kamubayeho nyuma yo gusiga imbunda mu bwiherero kandi arinda umuyobozi

by Aline UWITONZE 5 February. 2020 @rwandatoday 6K Views


05022020191742imbunda.jpg
ADVERTISEMENT



Nyuma yo kwibagirira imbunda mu bwiherero bw’indege, Umupolisi ukora akazi ko kurinda uwahoze ari umuyobozi mu Bwongereza, uzwi nka David Cameron, yahagaritswe.

Igipolisi cy’Ubwongereza cyemeje ko uwo mupolisi yakuwe mu kazi kandi akaba arimo akorwaho iperereza nyuma y’aho ibyo yakoze bimenyekaniye.

Iyo mbunda bivugwa ko yari yuzuye amasasu, yatowe n’umugenzi hasigaye umwanya muto ngo indege ihaguruke, ayitora iri kumwe na passport ya Bwana Cameron.
ADVERTISEMENT

Indege barimo y’ikompanyi British Airways yakererejwe igihe kingana n’isaha imwe, kuko umupilote yarimo yumvisha abagenzi ko abarinda bya hafi abategetsi bemerewe kwinjirana imbunda mu ndege. Binavugwa kandi ko nyuma iyo mbunda yahise ikurwa muri iyo ndege.

Iyo mbunda, yo mu bwoko bwa 9mm Glock 17 pistol, bivugwa ko yasizwe muri ubwo bwiherero n’umupolisi ucunga abantu bya hafi wo mu rwego rwa Met’s Specialist Protection, akaba yari yayikuye mu rwubati rwayo arimo yihagarika.

Passport ya Bwana Camero hamwe n’iy’uwo mupolisi, basanze ziri kumwe n’iyo mbunda, nk’uko bitangwaza n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza, The Sun dukesha iyi nkuru.

Umuvugizi w’igipolisi cy’Ubwongereza yagize ati: “Turabizi neza ibyo byabereye mu ndege yari ije mu Bwongereza itariki 3 Gashyantare kandi uwo mupolisi yakuwe mukazi. Ibi byabaye twabifashe nk’ibihambaye cyane kandi twatangije iperereza ry’imbitse.”

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links