ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Kompanyi ya kajugujugu yari itwaye Kobe Bryant ntiyari yemerewe kuguruka hari igihu

by CHIEF EDITOR 1 February. 2020 @rwandatoday 5K Views


01022020212645_110731666_kobelatest.jpg
ADVERTISEMENT



Abategetsi bavuga ko kompanyi nyir'indege ya kajugujugu yari itwaye Kobe Bryant wabaye icyamamare mu mukino wa basketball, umukobwa we n'abandi bantu barindwi ubwo yakoraga impanuka, itari ifite uruhushya rwo kuguruka mu kirere kirimo igihu.

Kompanyi Island Express Helicopters yari yemerewe gusa gukora mu gihe umupilote ashobora kubona neza aho ari kwerekeza mu gihe atwaye indege, nkuko abategetsi babivuga.

Amakuru avuga ko umupilote w'iyo ndege yari afite uruhushya rwo gutwara kajugujugu akoresheje gusa ibikoresho biri imbere mu cyumba cyicarwamo n'abapilote.

Ariko bishoboka ko yari afite ubunararibonye bucye mu gukoresha ubwo buryo, nkuko impuguke zibivuga.
“Kobe ntiyari uwo gupfa” – Fidel Kajugiro Sebalinda bahuye
Vanessa Bryant bwa mbere nyuma yo gupfakara yagize icyo avuga
Kobe Bryant n'umukobwa we bapfiriye mu mpanuka y'indege
Ibyo ni ukubera ko hari ibyo yakumirwagaho na kompanyi ye bitewe n'uruhushya rwayo rwo gukora.

Keith Holloway, umuvugizi w'ikigo cyita ku mutekano mu gutwara abantu n'ibintu (NTSB), yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko kompanyi Island Express Helicopters yari yemerewe gusa gukora mu gihe umupilote ashobora kubona neza aho ari kwerekeza mu gihe atwaye indege ari ku manywa.

Avuga ko iyo kompanyi itari yemerewe gutwara ikoresheje gusa ibikoresho byo mu cyumba cy'umupilote.

Bwana Holloway yongeyeho ko bitazwi niba Ara Zobayan wari utwaye iyo ndege yari arimo gukoresha ibyo bikoresho gusa mu gihe iyo mpanuka yabaga.
ADVERTISEMENT

Bwana Zobayan yari afite uruhushya rwo gutwara akoresheje ibyo bikoresho byo mu cyumba cy'umupilote, nkuko Kurt Deetz wahoze ari umupilote muri iyo kompanyi yabibwiye igitangazamakuru Forbes, na we kandi akaba yaratwaye Bryant mu gihe cy'imyaka ibiri.

Ariko yongeyeho ati: "Sinzi niba hari ubunararibonye nyabwo yari afite mu bicu imbere".

Isabwe kugira icyo ibivuzeho, kompanyi Island Express yasabye ko byabazwa ikigo NTSB.

Ku wa kane w'iki cyumweru, iyo kompanyi yavuze ko ihagaritse ibikorwa byayo.

Icyateye iyo mpanuka yo mu kirere cyabuditsemo ibicu cyo mu burengerazuba bw'umujyi wa Los Angeles kiracyakorwaho iperereza.

Byitezwe ko ibyarivuyemo by'ibanze bizatangazwa mu minsi hafi 10 iri imbere.

Iyo kajugujugu yo mu bwoko bwa Sikorsky S-76B yahanukiye ku musozi hafi y'umujyi wa Calabasas uri muri Los Angeles muri leta ya California, mu gitondo cyo cyumweru gishize.

Bryant yari mu nzira agiye gutoza ikipe ya basketball yakinagamo umukobwa we mu marushanwa y'urubyiruko yo muri ako gace, ku kibuga cya Mamba Sports Academy.

Hagati aho, ejo ku wa gatanu ikipe ya Lakers yakinnye umukino wayo wa mbere nyuma y'urupfu rwa Bryant, ikina na Portland Trail Blazers ku kibuga cya Staples Center i Los Angeles.

Mbere y'uwo mukino, Lakers yahaye icyubahiro Bryant yishyushyanya imyenda iriho nimero yambaye - 8 na 24, mu gihe abafana babarirwa mu bihumbi bateraga hejuru bati: "Kobe, Kobe!"

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links