ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Miss Rwanda 2020: Abakobwa 20 bakomeza mu mwiherero bamenyekanye

by Vincent TWAGIRAYEZU 1 February. 2020 @rwandatoday 2K Views


01022020133915pre-3993981580584451.jpg
ADVERTISEMENT


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Gashyantare 2020 mu ihema ry’ahabera imirikagurisha mpuzamahanga i Gikondo ,u mujyi wa Kigali habereye irushanwa rigamije gushaka abakobwa 20 bakomeza mu mwiherero w’irushanwa ryo gushaka Nyampinga w’u Rwanda 2020.


Abakobwa bose uko ari 54 batoranyijwe mu ntara zose n’Umujyi wa Kigali bari babukereye ngo batange ibitekerezo byemeza abagize akanama nkemurampaka ndetse binashyigikira imishinga yabo ari nako ibihumbi by’Abanyarwanda bari babukereye baje kugira abo bashyigikira nk’uko benshi bagaragazaga ko bafite abo bashyigikiye mu buryo bugaragazwa n’ibyapa ndetse n’imipira iriho amafoto y’abakobwa bashyigikiye.

ADVERTISEMENT

Hari kandi n’abandi badafite abo bashyigikiye bari baje kwihera ijisho ibi birori kimwe n’abandi basanzwe bakurikiranira hafi irushanwa rya Miss Rwanda.

Muri rusange abakobwa bari bariyandikishije kuzahatana muri iri rushanwa bagera kuri 400 ariko bose siko bageze ahabereye amajonjora y’ibanze.


Amajonjora yatangiye tariki 21 Ukuboza 2019 atangirira mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rubavu aho mu bakobwa 13 bemerewe kunyura imbere y’akanama nkemurampaka 6 aribo bemerewe gukomeza muri iki cyiciro.


Amajonjora y’ibanze yakomereje mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze naho haboneka abakobwa bemerewe kunyura imbere y’akanama nkemurampaka ariko 6 muribo nibo bemerewe gukomeza mu cyiciro cy’uyu munsi.


Mu ntara y’Amajyepfo niho ijonjora ryakomereje ribera mu karere ka Huye naho hatoranywa abakobwa barindwi naho mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Kayonza hatoranywa abakobwa 15 muri 31 bari bemerewe kunyura imbere y’akanama nkemurampaka.


Mu mujyi wa Kigali ho hagaragaye ubwitabire budasanzwe kuko hari hiyandikishije abagera ku 140 ariko muribo 41 nibo bemerewe kunyura imbere y’akanama nkemurampaka maze hatoranywa 20 bo gukomeza muri iki cyiciro, bose hamwe bakaba abakobwa 54 batoranyijwe mu majonjora y’ibanze.


Uko irushanwa ryagenze:

Abakobwa batangiye biyereka akanama nkemurampaka ndetse n’abafana aho bose bari bambaye amakanzu maremare batambuka babiri babiri.

Abagize akanama nkemurampaka bari bahindutse kuko kuri iyi nshuro mu bari barazengurutse mu ijonjora ry’ibanze uwagarutsemo ni Mutesi Jolly wenyine mu gihe umunyamakuru Umurerwa Evelyne na Mike Karangwa batagarutse kuri iyi nshuro n’ubwo Mike Karangwa we atanagaragaye mu ijonjora ryo mu mujyi wa Kigali.

Kuri uyu munsi mu bagize akanama nkemurampaka harimo umuhanzikazi Mariya Yohana, Teddie Kaberuka usanzwe ari inzobere mu bukungu akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Mutesi Jolly na James Munyaneza, na Mukazibera Agnes.

 

Abakobwa 20 muri 54 nibo bakomeje mu cyiciro gikurikira

 Mu bakobwa 20 bakomeje, babiri bemerewe gukomeza mu kindi cyiciro hagendewe ku buryo batowe, ni ukuvuga barushije abandi mu gutorwa binyuze mu butumwa bugufi no ku rubuga rwa interineti ni Irasubiza Alliance [No.11] na Nishimwe Naomie [No.31]. Nyuma yabo abagize akanama nkemurampaka bagiye kwiherera ngo haboneke abandi 18 bakomeza.


Abakobwa 20 bazitabira umwiherero wa Miss Rwanda 2020

1.      Irasubiza Alliance [No.11]

2.      Nishimwe Naomi [No.31]

3.      Ingabire Denyse [No.28]

4.      Ingabire Gaudence [No.8]

5.      Ingabire Rehema [No.10]

6.      Musana Teta Hense [No.26]

7.      Ikirezi Rutaremara Brune [No.17]

8.      Mukangwije Rosine [No.21]

9.      Ingabire Diane [No.7]

10.  Ingabire Jolly Ange [No.9]

11.  Mutegwantebe Charnice [No.27]

12.  Kamikazi Rurangirwa Nadege [No.15]

13.  Akaliza Hope [No.1]

14.  Umuratwa Anitha [No.42]

15.  Mpinganzima Josephine [No.19]

16.  Teta Ndenga Nicole [No.35]

17.  Uwase Aisha [No.51]

18.  Nyinawumuntu Rwiririza Delice [No.33]

19.  Umutesi Denise [No.43]

20.  Umwiza Phionah [No.47]

Abakobwa batoranyijwe bagiye gukomereza mu mwiherero uzamara ibyumweru bitatu aho icyumweru cya mbere bazagikoramo umwiherero bataha.

Biteganyijwe ko umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2020 azamenyekana tariki 22 Gashyantare 2020.



Abanyarwanda benshi bari baje gushyigikira abakobwa bari muri Miss Rwanda 2020


ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : Aline UWITONZE 21 February, 2020










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links