ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Burundi: Imbonerakure zakubiswe n’abaturage iz’akabwana nyuma yo kuzigwa gitumo zivuye kwiba

by CHIEF EDITOR 1 February. 2020 @rwandatoday 2K Views


01022020104921arton149470.jpg
ADVERTISEMENT



Insoresore eshatu zibarizwa mu ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, zakubiswe iz’akabwana n’abaturage bariye karungu nyuma yo kuzifatira mu cyuho zivuye kwiba.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira kuwa Gatanu ubwo Nkunzimana Pierre bakunda kwita Ndakwica, Nsabimana Fabien n’uwitwa Nizigiye, bose bakaba ari Imbonerakure, bafatanwaga ibikoresho bitandukanye bibye muri iyi minsi muri butike zitandukanye muri Zone Kiramira, Komini Rugombo, mu Ntara ya Cibitoke, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’Uburundi.

Abatangabuhamya bavuga ko izo nsoresore zafashwe n’abaturage mu ijoro ryo kuwa Kane. Bati: “Twafashe icyemezo cyo kurara amarondo ngo duhige abajura. Hari ahagana saa saba z’ijoro ubwo twagwaga gitumo Imbonerakure zari zivuye kwiba mu ngo eshanu.”
ADVERTISEMENT

Amakuru aturuka muri ibi bice agera kuri SOS Media Burundi aravuga ko polisi yatabaye isanga abaturage barakaye batangiye kwihanira ikajya kufungira abafashwe ku biro bya polisi mu ntara.

Izindi Mbonerakure zo muri Cibitoke zo muri Cibitoke zavuganye n’iki kinyamakuru zivuga ko icyaha ari gatozi kandi abo bafashwe bakwiye kubanza gufatwa nk’abaturage mbere yo kuba abayoboke ba CNDD-FDD.

Ibi byabaye mu gihe muri iyi Komini Rugombo hari hamaze iminsi havugwa ubujura bwa hato na hato.

Abaturage bo barasaba ababishinzwe ko abo basore bahanwa nk’uko amategeko abiteganya hatitawe ku cyo bari cyo.

Urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD rukaba rukunze kuvugwaho imyitwarire mibi n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi butandukanye, ndetse zikaba zikunze kumvikana mu bikorwa byo kubangamira abayoboke b’andi mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Mu mpera z’umwaka ushize, Imbonerakure enye zakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umuyoboke w’ishyaka CNL mu ijoro ryo kuwa 18 rishyira kuwa 19 Ukwakira, mu Ntara ya Muyinga.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : Aline UWITONZE 21 February, 2020










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links