ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Congo nayisiba ku ikarita kuko nta ngabo ifite- Ne Muanda Nsemi

by ADMIN 1 February. 2020 @rwandatoday 15K Views


01022020045356arton149469.jpg
ADVERTISEMENT



Umunyapolitiki uyoboye ishyaka rya Bundu dia Kongo ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Zacharie Badiengila uzwi ku izina rya Ne Muanda Nsemi yavuze ko ashobora gusiba iki gihugu ku ikarita y’isi kiramutse kimushoyeho urugamba.

Ne Muanda utarajya imbizi n’ingoma ya Joseph Kabila yemeza ko RD Congo nta basirikare ifite kuko ngo n’ibikoresho (intwaro) bafite nta cyo byabamarira.
ADVERTISEMENT

Ne Muanda mu nkuru ya Mbote ati: “Mbabwije ukuri ko nimwongera kunshozaho intambara, nzahanagura Congo ku ikarita kuko mfite ubushobozi. Mfite abakomando batagira intwaro ariko barakomeye kurusha ingabo zanyu. Mugerageze muzishotore, muzabona.” Avuga ko buri kintu akoze n’icyo akozeho, gihinduka igiturika kandi kikica.

Ne Muanda azwiho amagambo bamwe bafata nk’urwenya, cyane ko atigera ashyira mu bikorwa ibyo avuga. Mu 2017 yigeze gufungwa muri gereza ya Makala i Kinshasa ariko abo yita ‘abantu be’ bagaba igitero kuri iyi gereza tariki ya 17 Gicurasi 2017, bitwaje intwaro za gakondo na za ’kalachnikov’ baramucikisha, basiga bishe abacungagereza babiri.

Tariki ya 4 Mutarama 2020, Ne Muanda yahaye Joseph Kabila iminsi 72 ngo abe yavuye mu gihugu (RD Congo) ngo azagaruke atakiri muri politiki. Muri iki gihe, mu ngoro ye iri i Kinshasa, yatangaje ko abaye Umukuru w’Igihugu, akuraho Perezida Tshisekedi kuko we ngo yananiwe gukemura ibibazo by’Abakongomani.

Amagambo nk’aya asanzwe avugwa na bamwe mu banyapolitiki muri iki gihugu. Mu minsi mike ishize, Emmanuel Ramazani Shadary wiyamamarije umwanya w’Umukuru w’Igihugu ahagarariye ishyaka rya PPRD, yavuze ko azagagaza (paralyser) RD Congo, umunyemari uyoboye ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cya Gecamines, Albert Yuma nagira ikibi kimubaho. Yuma yumvikanye kenshi mu itangazamakuru ashinjwa guhombya iki kigo miliyoni hafi 200 z’amayero.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links