ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

DIGP Namuhoranye yasabye abapolisi gukomera k’ubunyamwuga n’ikinyabupfura

by Aline UWITONZE 31 January. 2020 @rwandatoday 3K Views


31012020235436DIGP-OPs-11.jpg
ADVERTISEMENT



Umuyobozi mukuru wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP/Ops Felix Namuhoranye, ubwo yaganiraga n’abapolisi barenga 450 bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yabasabye gukomera ku ndangagaciro basanganywe z’ikinyabupfura n’ubunyamwuga. Hari mu kiganiro bagiranye ubwo yari yabasuye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Mutarama 2020, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

DIGP Namuhoranye yagaragarije aba bapolisi ko ikinyabupfura n’ubunyamwuga ari zo nkingi za mwamba mu mikorere yabo ya buri munsi nk’abantu bahura n’abaturage batandukanye.

Yagize ati: “Igihe cyose uzaba uri aho ugomba kuba uri, igihe ugomba kuhabera, ukahakorera icyo ugomba kuba uhakorera uzaba uri mu murongo mwiza w’ikinyabupfura ndetse n’ubunyamwuga, bizanagufasha gusohoza neza inshingano zawe”.

Ku kijyanye no kurwanya ruswa, DIGP Namuhoranye yibukije aba bapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ko kurwanya ruswa babigira umuhigo wabo aho bari hose bagakomeza guhesha isura nziza u Rwanda, urwego rwa Polisi ndetse nabo ubwabo.
ADVERTISEMENT

Ati: “Murabizi ko u Rwanda ruza mu myanya myiza ku Isi mu kurwanya ruswa, amahanga ahora aduhanze amaso kugira ngo aho twakoze neza badushime ndetse baba banashakisha aho batunenga. Murasabwa kudaha icyuho abashaka kubatura mu mitego iyo ariyo yose cyane cyane iya ruswa.”

Umuyobozi mukuru wungirizije muri Polisi y’u Rwanda yibukije abapolisi ko kuri ubu ikoranabuhanga ryateye imbere aho igikozwe cyose gihita kijya ku mugaragaro, ariko nanone agaragaza ko na Polisi y’u Rwanda imaze gutera imbere mu gukoresha ikoranabuhanga hagamijwe gukomeza gukorera mu mucyo no gutanga serivisi zinoze.

Ati: “Ubu urakora ikintu cyiza cyangwa kibi kigakwira Isi yose ako kanya, ikoranabuhanga rigira ibyiza byaryo n’ibibi byaryo ariko twebwe icyo dusabwa ni ugukora akazi kacu neza uko bikwiye. Mubona ko natwe nka Polisi y’u Rwanda tumaze gutera imbere muri iryo koranabuhanga mu gutanga serivisi nziza no koroshya akazi.”

DIGP Namuhoranye yashimiye ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda intambwe rimaze gutera ugereranyije no mu myaka yatambutse. Avuga ko kuri ubu uruhare rwa buri mupolisi rugaragaza ko ejo ari heza kurushaho.

Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji yashimye impanuro umuyobozi yahaye abapolisi bo mu ishami ayobora, abasaba ko zitaba amasigara cyicaro.

Yagize ati: “Turashima umwanya mwatugeneye mukaza kudusura, impanuro zanyu ziziye igihe kandi zari zikenewe. Ndahamya ntashidikanya ko buri mupolisi hari icyo akuyemo cyane cyane umuhigo wo gukomeza kurwanya ruswa no gukomeza kunoza akazi.”

Uru ruzinduko rwa DIGP Felix Namuhoranye ruri muri gahunda iba buri ntangiriro z’umwaka yo gusura amashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda, gahunda yatangijwe tariki ya 28 Mutarama, itangizwa n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza ubwo yasuraga abapolisi bo mu karere ka Bugesera.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links