ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

RDC: Umukobwa ufatira urugero kuri Kagame yakoze ‘application’ ikurikirana imikurire y’umwana mu nda

by Aline UWITONZE 31 January. 2020 @rwandatoday 10K Views


31012020101435arton149404.jpg
ADVERTISEMENT



Umukobwa w’imyaka 21 wo mu Mujyi wa Goma witwa Uwase Josephine Ndeze, uvuga ko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ari icyitegererezo cye, yakoze application ikurikirana imikurire y’umwana mu nda ya nyina umubyeyi ashobora kugendana ku kaboko ke.
Josephine Ndeze yavutse ku itariki 30 Kanama 1998 avukira mu Mujyi wa Goma, mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mukobwa ukunda umujyi yavukiyemo yize amashuri abanza kuri Complexe Scolaire la Fontaine, amashuri yisumbuye ayiga muri Lycée Amani, kuri ubu akaba yiga ISIG (Institut Supérieur d’Information et de Gestion) muri uyu Mujyi n’ubundi.

Uyu umaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, aherutse gukora “application” yise “SoS Mama” imwanditseho ku giti cye, ikaba ari nk’igikomo cy’ikoranabuhanga cyambarwa ku kaboko gikorana n’iyo application kizajya cyambarwa n’abagore batwite.

Iyi ikazajya ifasha abakora mu rwego rw’ubuzima gukurikirana imikurire y’umwana uri mu nda ya nyina mu buryo bworoshye.

Agira ati: “Iyi ‘application’ ni igisubizo kigamije kugabanya impfu zifitanye isano no gutwita binyuze kuri telephone ngendanwa yahujwe n’igikomo cy’ubuhanga kigenzura ibimenyetso by’ingenzi by’umugore .”

Guhimba iyi application byamufunguriye amarembo ku rwego mpuzamahanga nk’aho mu mwaka ushize yahawe igihembo cya Miss Geek Africa 2019, mu irushanwa nyafurika rigamije gutera ingufu abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 13 na 25 bagiye bakora ‘applications’ zigamije kugabanya ibibazo bitandukanye hifashishijwe guhanga udushya mu ikoranabuhanga.

Nyuma yo gutsindira iki gihembo nk’uko tubikesha urubuga Afrik.com, Uwase Ndeze yagizwe umwe mu bagize Institute of electrical and electronics engineers” ifite icyicaro i New York, aho abasha gukura amakuru y’ingenzi akeneye yo ku rwego rwo hejuru n’amahirwe yo kungurana ibitekerezo na bagenzi be ku rwego mpuzamahanga.
ADVERTISEMENT

Mu Ukuboza umwaka ushize kandi, Uwase Ndeze yatorewe kuzaba Ambasaderi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu Nama ya Next Einstein (Next Einstein Forum), ihuza urubyiruko rw’intyoza mu ikoranabuhanga muri Afurika, iteganyijwe kuzabera I Nairobi muri Kenya guhera ku itariki 10 kugeza ku itariki 13 Werurwe.


Imbogamizi ahura na zo

Uwase avuga ko imbogamizi ikomeye bahura na yo nk’urubyiruko ari igihugu kidaha agaciro urubyiruko. Ati: “ kugirango ndenge iyo mbogamizi, ngira umurava kugirango nzagere kure. 
Kubivamo mu by’ukuri ni ukuba ikigwari.

Nkora cyane kugira ngo niharurire inzira.”

Uyu mukobwa avuga ko yifuza kuzaba Injeniyeri (ingénieure) wo ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n’ikoranabuhanga, akavuga ko kuzaba icyitegererezo ku bana b’abakobwa n’abahungu biri mu byo agamije.

Ndeze kandi avuga ko afatira urugero ku bantu batandukanye cyane cyane Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Avuga ko agendera ku ijambo Kagame yavuze agira ati: “ Kora cyane kugeza ubwo wumva ububabare, kubera ko ubukene buryana kurushaho .”

Ndeze ati: “Iryo jambo rirankangura kenshi mu gitondo nkibwira nti: ntinakora mu myaka yanjye 20, 30 ntacyo nzabacyo. Mpitamo kuzinduka nkaryama ntinze. Iyo ntafite intege, mpitamo kuryama kare kugirango mbyuke kare.”

Uwase Ndeze si we wenyine wagaragaje ko afatira urugero kuri Perezida Kagame kuko hari n’abandi batandukanye bagiye babigaragaza barimo nka Nelson Tugume wigeze kuza mu Rwanda muri Inspire Africa mu 2011 ayoboye itsinda ry’abasore n’inkumi 23 ba rwiyemezamirimo bari baturutse muri Kenya, Uganda, na Tanzania.

Icyo gihe iri tsinda ryagize Perezida Kagame icyitegererezo cyarwo (Icône) ruvuga ko rwashingiye kuba yarashyize imbere ibintu by’ingenzi bitandukanye kandi bya ngombwa nk’ikoranabuhanga n’itumanaho, guteza imbere urubyiruko n’abagore n’amavugurura mu bijyanye no gukorera business mu Rwanda.




Umuhanzi wa reggae w’icyamamare ukomoka muri Cote d’Ivoire, Tiken Jah Fakoly, we mu mwaka ushize aganira na kimwe mu binyamakuru byo muri Congo yagarutse ku ngingo zirimo abimukira, ibibazo biri muri Mali, muri Congo, mu Burundi n’ahandi, ahamagarira Abakuru b’ibihugu by’Afurika kwigira kuri Paul Kagame uburyo ari guteza igihugu cye imbere.
Muri icyo kiganiro yagiranye na Habarirdc.net ku itariki 04 Ukuboza 2019, Fakoly yagize ati:” Ntekereza ko abayobozi b’Abanyafurika barimo gushakisha ingero zo gukurikira ahandi, mu gihe bafite urugero hafi: U Rwanda! 

Abayobozi nta kindi bakwiye gukora usibye kujya kureba uko Kagame akora bakamwigiraho….U Rwanda ni igihugu mu by’ukuri nkunda !”

Abanyafurika benshi rero bakaba bakomeje kwigira byinshi ku Rwanda mu nzego zitandukanye, usibye nta wahakana ko na rwo hari byinshi rwigira cyangwa rugomba kwigira ku bindi bihugu.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links