ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Jules Ulimwengu na Sarpong bagarutse muri Rayon Sports

by Vincent TWAGIRAYEZU 30 January. 2020 @rwandatoday 1K Views


30012020021147Sarpong and Ulimwengu.jpg
ADVERTISEMENT


 Abakinnyi babiri ba Rayon Sports, Jule Ulimwengu na Michael Sarpong bari baragiye kukinira mu gihugu cy’Ubushinwa bagiye kugaruka mu Rwanda bakinire ikipe ya Rayon Sports imikino isigaye yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwica abantu mu Bushinwa.

ADVERTISEMENT

Coronavirus niyo itumye aba bakinnyi bombi bakina basatira bagaruka mu Rwanda bitewe n’uko ibikorwa by’umupira w’amaguru byahagaze kubera iki cyorezo cy’indwara idasanzwe cyateye mu Bushinwa.


Kuwa Mbere tariki 27 Mutarama 2020 nibwo ubuyobozi bwa Komite Olempique mu Bushinwa bwatangaje ko guhera kuri iyo tariki kuzageza igihe kitazwi nta bikorwa by’imikino byemerewe gukorerwa muri iki gihugu kubera icyorezo cya Coronavirus kimaze gufata abagera ku bantu 6000 naho abagera kuri 200 bakaba bamaze guhitanwa nacyo.


Imikino mpuzamahanga ik gihugu cyagombaga kwakira muri Gashyantare na Werurwe uyu mwaka irimo iyo gushaka itike y’imikino Olempique izabera mu Buyapani mu mpeshyi y’uyu mwaka, ikaba yimuriwe mu bihugu bya Australia, Taiwan ndetse na Thailand.


Ubuyobozi bwa Rayon Sports bubinyujije ku rukuta rwa Twitter rw’iyi kipe bwatangaje ko Michale Sarpong na Jules Ulimwengu bagiye kuza kuyikinira bakazasubirayo mu mpeshyi barangije gukina imikino yo kwishyura ya shampiyona n’igikombe cy’amahoro.


Kugaruka kw’aba ba rutahizamu muri Rayon Sports kugiye gutuma habaho guhanganira imyanya kuri bakinnyi bakina basatira bari basanzwemo barimo nka Bizimana Yannick, Drissa Dagnogo, Sekamana Maxime, Mugisha Gilbert n’abandi banyamahanga iyi kipe yari imaze iminsi isinyishije ndetse ni n’akazi gakomeye ku batoza kuzajya bafata umwanzuro kuwo bahitamo ubanza mu kibuga mbere y’abandi.


Nkurunziza Jean Paul, Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports yavuze ko bagiye kugaruka kubera icyorezo cya Coronavirus bakazasubirayo mu gihe iyi ndwara yazaba ishize mu Bushinwa.

Michael Sarpong agiye kugaruka gukinira Rayon Sports kubera icyorezo cya CoronaVirus kibasiye u Bushinwa

Jules Ulimwengu agiye kugaruka kukinira Rayon Sports


ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : Aline UWITONZE 21 February, 2020










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links