ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Uwase Aisha uri mu bahataniye Miss Rwanda 2020 yashimiwe na MIGEPROF nyuma yo guhishura ko yigeze gufatwa ku ngufu

by Vincent TWAGIRAYEZU 28 January. 2020 @rwandatoday 10K Views


28012020103601uw0-7532911579984985.jpg
ADVERTISEMENT


Uwase Aisha ni umwe mu bakobwa 54 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda, akaba afite imyaka 19 aho ari umwe mu bari kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’inkuru ya bimwe mu byaranze amateka ye yavuze igakora benshi ku mutima aho yemeza ko ubwo yari akiri muto yafashwe ku ngufu afite imyaka itandatu yonyine.

ADVERTISEMENT

Mu kiganiro The ZOOM IN gitambuka kuri televiziyo y’igihugu, Uwase Aisha yaje guhishura ko ubwo yari afite imyaka 6 yafashwe ku ngufu n’umukozi wakoraga iwabo bakamugiraho ingaruka ndetse agashaka no kwiyahura.


Yagize ati “Mfite imyaka itandatu nanjye nagize ikibazo cyo gufatwa ku ngufu bingiraho ingaruka cyane ku mubiri. Kuko nari umwana, ababyeyi baramvuje ndakira ndetse bihita birangirira aho kuko ababyeyi bavugaga ko bamvuje kandi nakize nta yindi ndwara nakuyemo.”


Aisha abajijwe uwamufashe ku ngufu n’uburyo byagenze ngo afatwe ku ngufu yagize ati “Yari umukozi wo mu rugo, nari mbyutse ndyamye na mama noneho kuko yari mukuru andusha intege arambwira ngo ninze anyereke akantu birangira amfashe ku ngufu.”


Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter bakomeje kunenga abandi bashima uyu mukobwa bakamwita intwari kuba yabashije gutobora akavuga ibyamubayeho n’ubwo bitari byiza ariko burya umunyarwanda yaciye umugani ngo ‘Ntawe uneza rubanda’ kuko hari abamwamaganye bavuga ko atagombaga kwishyira hanze.


Nyuma yo kumenya aya makuru, minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, MIGEPROF ibicishije kuri Twitter yashimiye Aisha kuba atarakomeje guceceka iranamuhumuriza ndetse imubwira ko igikorwa yakoze ari cyiza bityo ko n’abandi bajya bareka guhishira ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Iti "Wakoze Uwase Aisha kudakomeza guceceka"


Uwase Aisha usanzwe ahanga akanerekana imideli mu yari yanahatanye mu irushanwa rya Miss Supranational 2019, ubu mu irushanwa ryo gushaka Nyampinga wa 2020 kuri ubu rigeze mu mahina afite nimero 51 aho ari guhatana kugirango azaboneke mu bakobwa 20 bazajya mu mwiherero bazamenyekana mu ijonjora riri kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Gashyantare 2020 mu birori bizabera ahasanzwe habera imurikagurisha (Expo Ground) i Gikondo, naho Nyampinga w’u Rwanda 2020 usimbura Nimwiza Meghan wa 2019 akazamenyekana tariki ya 22 Gashyantare 2020.


Ubu kandi abakobwa bose barimo gutorwa binyuze ku rubuga rwa ‘www.igihe.com’ n’uburyo bwa SMS aho ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi kuri telefoni ukandika ijambo ‘Miss’ ugasiga akanya ukandikamo nimero y’umukobwa wifuza gutora ubundi ukohereza kuri 1525.
Uwase Aisha yari yanahatanye muri Miss Supranational Rwanda 2019

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links