ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Nigeria: Moto zitwara abagenzi zaciwe mu Mujyi wa Lagos

by Vincent TWAGIRAYEZU 28 January. 2020 @rwandatoday 1K Views


28012020054224nigeria_igiye_guca_moto_mujyi_wa_lagos-90d29.jpg
ADVERTISEMENT


Nigeria yaciye moto n’ibindi binyabiziga bitwara abantu batarenze batatu mu murwa mukuru w’Ubucuruzi, Lagos kutazongera gukoreshwa mu mihanda minini yawo nubwo ari bwo buryo bw’ingendo bwakoreshwaga n’abantu benshi muri iki gihugu mu gutwara abagenzi.

ADVERTISEMENT

Ibi ni ibikubiye mu itangazo Leta ya Lagos yasohoye aho yavuze ko iki cyemezo yagifashe mu rwego rwo guca akajagari katerwaga na moto zitwara abagenzi zizwi nka “Okadas” n’utumodoka duto dutwara abantu batatu tuzwi nka “Keke napeps” muri Nigeria.


Ubuyobozi bw’umujyi wa Lagos bwavuze ko iki cyemezo kizatangira gushyirwa mu bikorwa guhera tariki ya 1 Gashyantare 2020 ariko kikazashyirwamo imbaraga cyane mu mihanda minini n’ibiraro nyuma bikazakomereza n’ahandi byagaragaye ko biteza impanuka.


Iki cyemezo cyanenzwe n’abantu benshi bavuga ko kitari gikwiriye kubera ko ari bwo buryo bworoshye bwakoreshwaga n’abantu benshi kandi bwihuta.


Umuyobozi w’Umujyi wa Lagos, Gbenga Omotoso yavuze ko ibyo binyabiziga bitazongera kwemerwa mu bice by’umujyi nk’ahitwa Ikeja, Lagos Island, Lagos Mainland, Eti Osa, Surulene na Apapa.


Mu gihe abanyanijeriya benshi bavuga ko bizabangamira uburyo bwabo bworoshyaga ingendo ariko hari n’abashimye iki cyemezo bacuga ko kizaba igisubizo ku muvuduko w’ibinyabiziga wahoraga mu Mujyi wa Lagos.  

Moto zitwara abagenzi zaciwe mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria


ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : Aline UWITONZE 21 February, 2020










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links