ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Nziza Training Academy irakataje mukwigisha ubuhanga buhanitse abarangije kaminuza mu masomo ajyanye n'ubwubatsi, kuncuro yayo ya kabiri yatanze impamyabushobozi kubanyamwuga 71

by RWANDATODAY EDITORIAL 27 January. 2020 @rwandatoday 8K Views


27012020125224IMG-20200127-WA0010.jpg
ADVERTISEMENT


Ikigo Nziza Training Academy cyiyemeje kuzamura ubuhanga bw’abanyarwanda ku rwego ruhanitse hifashishijwe ikoranabuhanga rijyezweho ku isoko ry’umurimo mpuzamahanga. Ni nyuma yo kubona amasoko akomeye mu gihugu ajyanye n’ubwubatsi akorwa n’abanyamahanga cyane.

Icyi kigo kikaba cyaratangiye mu mpera z’umwaka wa 2018 gitanga amahugurwa mu gukora imbata z’amazu (Architecture), gusesengura ubukomere  bw’inyubako ndende (Structural Engineering) ndetse kuri uyu munsi wo gutanga impamyabushobozi cyikaba cyafunguye isomo rishya rijyanye no kuyobora imishinga y’ubwubatsi (Construction Management) kuwa 24 mMutarama 2020 nibwo Nziza Training Academy yasohoye abanyamwuga batojwe 71 harimo abize ibijyanye no guhanga inyubako 43 ndetse n'abize gusesengura ubukomeree bw'inyubako ndende 28.

Icyi kigo cyatangijwe na Nzirorera Alexandre, Umunyarwanda w’inzobere mu bijyanye n’ubwubatsi warangije amasomo y'ubwubatsi (Civil Engineering) mu ishuri rikuru rya Iprc Kigali nyuma agakora amahugurwa ahanitse ajyanye n’inyigo z’imishinga ifite aho ihurira n’ubwubatsi muri kaminuza zikomeye ku Isi harimo ‘Havard University’ aho yizemo ishami ryitwa ‘Architecture Imagination’, ndetse yiga no muri kaminuza ya ‘British Colombia University’ ibyitwa ‘Ecodesign for Cities and Suburbs’.
ADVERTISEMENT

Kuri uyu munsi nibwo, muri 71 basohowe niki kigo harimo ingeri zitandukanye gusa higanjemo abarangije icyiciro cya kabiri n'icya gatatu cya kaminuza, abanyamahanga, abakozi b'ibigo bikomeye bya leta n’ibyigenga mu Rwanda.

Nziza Training Academy itanga amasomo yayo mu gihe cy’amezi atatu, andi mezi atatu (ashobora kwiyongera) yo gukora inyigo y’umushinga usoza amasomo ndetse n’ibindi byumweru bibiri byo guhura n'impuguke zo ku rwego rw’isi, iki kigo kandi kizana hano i kigali impugucye buri mwaka mukwa mbere zije gushyira ubuhanga bw’abanywarwanda b'igishijwe n’iki kigo ku rwego rwo hejuru.

Kugeza ubu icyi kigo gifite ubufatanye n’ikigo cy’abadage cyitwa German Academic Institute, ikindi bafitanye ubufatanye kiba muri Madagascar kitwa Archystore ndetse n’ikicaro gikuru ku isi cya software yitwa protasoftware ikoreshwa naba engineers mugusesengura ubukomere bw’inyubako ndende, ndetse ibi birori byo gutanga impamyabushobozi bikaba byatangijwe n'ikigo cy'igihugu gishinzwe amajyambere (Rwanda Development Board) n'ikigo cy'igihugu gishinzwe amashurii makuru y'imyuga (Rwanda Polytechnic) bisozwa nabo bemeye ubufatanye na Nziza Training Academy.

Ibi birori byo gutanga impamyabushobozi bikaba byabaye bisoza amahugurwa adasanzwe yatangwaga na Eng. Osayanmon OSARENKHOE intumwa y'icyicaro gikuru cya protasoftware - Turkey ndetse na RANANDAFEERA Donacien Proces Odilas uzwi ku rwego mpuzamahanga nka ra dona waturutse muri Archystore Africa.


Abasoje amahugurwa uko ari 71 bahakuye ubumenyi buri Ku rwego rwo hejuru



Bahawe Certificate uko ari 71


Aba ni Civil Engineers bakomeye mu bigo bya leta bitabiriye aya mahugurwa adasanzwe yatanzwe n'impuguke ihagarariye umugabane wa Africa kucyicaro gikuru cya Prota Software muri Turkey


Eng. Osayanmon OSARENKHOE arimo atanga amahugurwa yo gusesengura ubukomere bwamazu yubakishije ibyuma


Architect RUNUYA Jean KALIMA, Umuyobozi wurugaga rwaba Architects muri Africa y'iburasirazuba 2018/19 asura abanyamwuga mu guhanga inyubako muri Nziza Training Academy



Impuguke idasanzwe ya ArchiCAD muri Archystore Africa RANANDAFEERA Donacien Proces Odilas, irimo itanga inyigisho zihanitse mu gukoresha iyi Software




Abanyeshuri barangije amasomo yabo bafata ifoto y'urwibutso hamwe n'abayobozi bo mu nzego za Leta bari bitabiriye ibirori


Umuyobozi mukuru wa Nziza Training Academy avugana n'itangazamakuru


Viateur Nzabanita, Umuyobozi ushinzwe Strategic Capacity Development mu kigo cy'gihugu gishinzwe amajyambere (RDB) avuga uburyo Nziza Training Academy irimo kugira uruhare rutagereranywa mukuzamura ubukungu bw'igihugu.


Umuyobozi mukuru wungirije wa Rwanda Polytechnic, Dr. Alex Ruberwa wari n'umushyitsi mukuru muri ibi birori, ashima cyane uburyo bushya bwo kwigisha abanyamwuga Nziza Training Academy izanye. anizeza ubufatanye buhamye hagati yayo na Rwanda Polytechnic.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : Aline UWITONZE 21 February, 2020










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links