ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Gasabo-Ndera: Umukobwa arakekwaho kuroga abasore 5 bivugwa ko bamubenze

by Vincent TWAGIRAYEZU 27 January. 2020 @rwandatoday 3K Views


27012020083848arton279.png
ADVERTISEMENT


Abaturage batuye mu kagari ka Rudashya mu murenge wa Ndera ho mu karere ka Gasabo baravuga ko bahangayikishijwe n’impfu z’urukurikirane ziganjemo iz’urubyiruko batari babasha gusobanukirwa impamvu yazo ariko bikaba bivugwa ko abapfa bari kuzira uburozi.

ADVERTISEMENT

Aba baturage bagaragaje ko mu byumweru bibiri bishize byonyine hamaze gupfa abantu barindwi barimo abasore batanu, umukobwa umwe n’umugore umwe.


Izo mpfu zidasobanutse zirimo kwibasira urubyiruko rw’abasore aba baturage bavuga ko hari umukobwa utatangajwe amazina bakeka ko yaba azihishe inyuma kuko bavuga ko uumusore wanze gukundana nawe ahita amuroga akamwica.


Umwe muri aba baturage witwa Kimonyo Martin utuye mu mudugudu wa Kinyaga muri aka kagari ka Rudashya avuga ko uyu mukobwa yamubwiye ko umuhungu we w’imyaka 26 y’amavuko yamwanze hashira iminsi mike umuhungu agahita apfa nk’uko yabitangarije Radio na TV1 dukesha iyi nkuru.


Aba baturage bo muri aka gace kandi bavuga ko hari amakuru bafite ko uyu mukobwa yakoze urutonde rw’abahungu bagera ku 10 ngo ateganya kuzahitana muri ubu buryo, ibintu urubyiruko  rwo muri aka kagari ruvuga ko byaruteye ubwoba ku buryo bamwe mu basore basigaye batinya gusohoka mu rugo.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndera, KAYIHURA Felix nawe yemeje aya makuru avuga ko na we yamugezeho kuburyo ubu afatanyije n’inzego zishinzwe umutekano barimo kureba uburyo bakurikirana iki kibazo.


ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : Aline UWITONZE 21 February, 2020










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links