ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

AMAGARE: Areruya Joseph na Team Rwanda bitwaye neza muri La Tropicale Amissa Bongo

by Vincent TWAGIRAYEZU 27 January. 2020 @rwandatoday 3K Views


27012020053030IMG_20200127_151145.jpg
ADVERTISEMENT


Irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryaberaga mu gihugu cya Gabon rizwi nka “La Tropicale Amissa Bongo ryaraye risojwe ryegukanywe n’Umufaransa Jordan Lavasseur usanzwe akinira ikipe ya Natura4Ever-Roubaix-Lille Metropole.Irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryaberaga mu gihugu cya Gabon rizwi nka “La Tropicale Amissa Bongo ryaraye risojwe ryegukanywe n’Umufaransa Jordan Lavasseur usanzwe akinira ikipe ya Natura4Ever-Roubaix-Lille Metropole.

ADVERTISEMENT

Ku rutonde rusange rw’uburyo irushanwa ryarangiye Umunyarwanda uza hafi ni Uhiriwe Renus uri ku mwanya wa 16, Mugisha Samuel aza ku mwanya wa 29 naho Areruya Joseph akaba uwa 31 bombi bakaba bakinira Team Rwanda.


Jordan Lavasseur yatwaye iri siganwa yambuye umunya Eritrea Tesfazion Natnael umwambaro w’umuhondo ku masegonda ya nyuma y’agace ka nyuma k’irushanwa, ibintu byatangaje benshi bakurikiraga iri siganwa kuko bari baramaze kuvuga ko irushanwa rishobora kuba rigiye gutaha muri Eritrea ariko yarushijwe isegonda rimwe ryonyine.

Umufaransa Jordan Lavasseur niwe wegukanye La Tropicale Amissa Bongo


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda niyo yahize izindi mu kwitwara neza nyuma y’izindi z’ibihugu nka Eritrea, Algeria, Angola, Japan na Afurika y’Epfo nazo zitwaye neza.


Muri iri siganwa ikipe y’ u Rwanda yari igizwe n’abakinnyi batandatu ariko batatu nibo babashije gusoza irushanwa kuko umwe yavuyemo irushanwa rigitangira, abandi babiri bavamo ku munsi wa gatandatu bitewe n’uburwayi undi akagira impanuka.


Muri rusange ikipe y’u Rwanda yakoresheje ibihe bito bingana 67h06’26’’, ikurikirwa na Eritrea yakoresheje 67h08’51’’ naho umunyarwanda Areruya Joseph ahembwa nk’umukinnyi wahatanye cyane kurusha abandi (most combative cyclist).


Isiganwa rya La Tropicale Amissa Bongo ryitiriwe Albertine Amissa Bongo wapfuye mu 1993 wari umukobwa wa Perezida Omar Bongo, uyu nawe akaba umuvandimwe wa Ali Bongo, iri rushanwa naryo rikaba riri ku rwego rwa 2.1 kimwe na Tour du Rwanda igiye gutangira mu minsi mike iri imbere.




Areruya Joseph yatwaye igihembo cy'umukinnyi wahatanye kurusha abandi


ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links