ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Musanze: Yafungiwe kwiba inka afunguwe ajya kuyihiga arayica, Ati "Nari narahigiye kuzayica!"

by Vincent TWAGIRAYEZU 27 January. 2020 @rwandatoday 3K Views


27012020034215handcuffs.jpg
ADVERTISEMENT


Umugabo witwa Emmanuel Ntagahora wo mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze yari yatawe muri yombi muri 2017 azira kwiba inka mu rwuri yari abereye umushumba arangije arayigurisha nyuma aza guhamwa n’icyaha cyo kuyiba akatirwa n’urukiko igifungo cy’imyaka itatu.

ADVERTISEMENT

Mu gihe yari amaze gukatirwa agafungwa, iperereza ryo gushaka aho inka iherereye ryarakomeje nyuma y’ibyumweru bibiri inka baza kuyifatana uwari wayiguze barongera bayigarura mu rwuri.


Ntagahora nyuma yo gusoza igihano cye akarekurwa mu minsi ishize yarongeye ahigira kuzatuza ari uko ayishe niko gusubira kuyihiga kugeza ayibonye arayica arayibaga ubu akaba yafashwe atetse inyama zayo abajijwe icyabimuteye ati ‘Njye nari mfite umugambi wo kuzayica".


Ntagahora Emmanuel akimara kuyibona yongeye arayiba ayijyana mu rugo rw’undi muntu baturanye bahita bayibaga bayikuramo inyana dore ko na nyirayo yatangaje ko yahakaga ikaba yaburaga icyumweru kimwe ngo ibyare.


Nyir’inka yagize ati “Ejo yarongeye aragaruka arayiba arayishorera. Twasanze yayibaze yayikuyemo inyana y’ikibamba nziza cyane. Yari kuzabyara mu cyumweru gitaha.


Abamufashe bamubajije bati “Kuki wayishe? Ati “Njye nari mfite umugambi wo kuzayica.” Bati “Kuki wumva ushaka kwica inka? Ati “Nari navuze ko nzayica.”


Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu nyamukuru yateye Ntagahora kujya guhiga iyo nka kugeza ayishe ariko bamwe mu baturage ba mu murenge wa Muhoza bavuze ko ashobora kuba yashakaga kwihorera kuba yarayifungiwe imyaka itatu yose nyuma ikaza kuboneka.


Ubu inzego z’umutekano zahise zita muri yombi Ntagahora n’umuturanyi we bafatanyije kuyibaga binavugwa ko uyu muturanyi yari yamwemereye kumufasha kubona umukiriya ugura inyama zayo.



ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : Aline UWITONZE 21 February, 2020










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links