ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Abanyoye inzoga z’ubukwe bw’abashyingirwa ari abana bazajya babibazwa

by CHIEF EDITOR 21 January. 2020 @rwandatoday 5K Views


2101202001020482573380_1146884865650173_4838980708548476928_o.jpg
ADVERTISEMENT



Minisitiri w’ubutabera, akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yaburiye abahishira ishyingirwa ry’abangavu ababwira ko amazi atari yayandi ko ubu nabanyoye inzoga zo gushyingira umwana ukiri muto bazajya babibazwa.

Ibi yabivuze mu rugendo arimo gukorera mu Karere ka Rubavu aho yasuye ikigo cya Isange One Stop Center, anarahiza abagenzacyaha ba RIB 57 bo mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze, Ngororero na Rutsiro.

Minisitiri Busingye ubwo yari amaze gusura Isange One Stop Center, yavuze ko ikibazo cy’ihohoterwa cyafatiwe ingamba zikomeye avuga ko ufite ubwenge yabireka.

Ati “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ibikorwa turimo dukora twanatangiye turashaka ko riranduka burundu nubitekereza akabivana mu mutwe we. 

Ntacyo tutaza gukora haba mu bihano haba mu bukangurambaga kuko ikintu bita guhohotera umuntu, uwo mwashakanye, umwana w’umukobwa, umugabo cyangwa umwana w’umuhungu ntabwo ari byo mu Rwanda, babireke ufite ubwenge abireke utabufite abikomeze’’.

Yaburiye abantu bajya mu gushyingira abangavu ko na bo bagiye kuzajya babibazwa.

Ati “Izo nzoga unywa z’umwana uri munsi y’imyaka 18 uzaza ube umutangabuhamya ko watashye ubukwe bw’uwo mwana”.
ADVERTISEMENT

Busingye yakomeje avuga ko ari ugushaka guca umuco wo kwigira ntibindeba, ugasanga umuntu abonye hashyingiwe umwana utaruzuza imyaka yemewe n’amategeko agaceceka.

Ati “Ubu bigiye kugira ingufu nyinshi ku buryo ubizi, uwari abizi agaceceka, uwahabaye, uwabonye bazana umwana w’abandi mu rugo akabona ahamaze icyumweru kimwe abo bantu bagomba kubibazwa’’.

Umunyamabanga mukuru wungirije wa RIB, Kalihangabo Isabelle, yavuze ko ubu bagiye guhagurukira abarebera umwana ahohoterwa n’ababyeyi, bakajya mu bwiyunge bakumvikana.

Ati “Umuntu wese ureberera umwana agirwa umugore akiri muto nawe aba afite ubufatanyacyaha no kuba icyitso mu cyaha cyakozwe. Ubu ntabwo tuzajya tureba uwakoze icyaha washyize umwana mu rugo akamugira umugore agakora icyaha cyo gusambanya ndetse no kumushyira mu rugo, ubu tugiye gukurikirana n’ababibona n’ababyeyi bumvikana bakabemerera kubafasha”.

Kalihangabo avuga ko uzabigiramo uruhare wese azabibazwa kuko amategeko ahana umuntu udatabara uri mu kaga nureberera icyaha gikorwa.


Minisitiri w’ubutabera, akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yaburiye abahishira ishyingirwa ry’abangavu ababwira ko amazi atari yayandi ko ubu nabanyoye inzoga zo gushyingira umwana ukiri muto bazajya babibazwa.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : Aline UWITONZE 21 February, 2020










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links