ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Nyanza: Umugabo yatemewe mu rugo rw'abandi yagiye gusambana

by Vincent TWAGIRAYEZU 20 January. 2020 @rwandatoday 4K Views


20012020104209handcuffs.jpg
ADVERTISEMENT


Mu ijoro ryo kuwa 19 rishyira uwa 20 Mutarama 2020 umugabo witwa Nsazumukiza Hashim yasanze umugabo mu nzu bivugwa ko ari umusirikare arimo kumusambanyiriza umugore aramutemagura kuri ubu akaba yatawe muri yombi n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.


Ibi byabereye mu mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana ho mu karere ka Nyanza, ubwo kuri uyu wa 20 Mutarama 2020 itangazamakuru ryageraga mu rugo rwabereyemo ibi ryasanze munzu no mu mbuga hose hanyanyagiye amarano.

ADVERTISEMENT

Nsanzumukiza Hashim wari uri gusambanyirizwa umugore asanzwe afite abagore babiri kuko afite n’umugore wa mbere bamaze imyaka igera kuri 7 batabana ariko nta gatanya bigeze bahabwa mu mategeko, akagira n’uyu wa kabiri babana mu mujyi wa Nyanza ari nawe yafashe yinjije undi mugabo munzu.


Uyu mugore wa kabiri wari winjije undi mugabo mu nzu bari gusambana yitwa Mukanyandwi Bonifirida yabwiye itangazamakuru ko impamvu yinjiza abagabo mu nzu ari uko umugabo we [Hashim] atakimuhahira bityo ko atagomgaga gukora kuri uyu mugabo yari yizaniye cyane ko uyu mugore yemera ko bari basanganwe ndetse ko yanamuteye inda.


Mukanyandwi yagize ati “Uwo mugabo niwe wanteye iyi nda ntwite, yari yaje ngo tubiganireho uko bizagenda kuko afite undi mugore. Twari mu nzu turi kumwe n’aba bana. Twumva [Hassan] akubise urugi yinjirana umuhoro atema uwo mugabo twari kumwe.


Mukanyandwi akomeza avuga ko Hashim yatemye uyu mugabo mu maso, ku kaboko, ku kaguru no mu gatuza bikimara kuba bagahita bajyanwa kuri sitasiyo ya polisi aho Mukanyandwi Bonifirida yarekuwe ku gicamunsi cy’uyu munsi ubwo itangazamakuru ryageraga muri uru rugo akaba yari ahari, ndetse n’umugore wa mbere wa Hassan nawe yari yaje kureba ibyabaye ku mugabo we.


Umugore wa mbere w’isezerano wa Hashim ashinja mukeba we ko ari we nyirabayazana wa byose kuko atagomgaga kwinjiza umugabo mu nzu byongeye ku buriri bw’undi mugabo.


Yagize ati “Namwe muri abagabo, tekereza gusanga umugabo ku buriri bwawe ari kukurongorera umugore. Uyu mugore niwe nyirabayazana. Ubu se ko hashize imyaka 7 antaye ko ntigeze ninjiza undi mugabo?”


Hashim na Bonifirida babanaga nk’umugore n’umugabo mu gipangu kimwe ariko bakaba munzu zitandukanye ndetse buri wese akagira inkono ye, Hassan akaba asanzwe akora akazi k’ubufundi naho Mukanyandwi Bonifirida akaba acuruza voka mu Mujyi wa Nyanza ariko aba bombi ntibigeze basezerana imbere y’amategeko kuko uyu mugabo agifite umugore w’isezerano umushinja kuba hashize imyaka 7 yaramutaye.

Aho byabereye

N’ubwo Bonifirida ashinja umugabo we kutamuhahira umusaza udodera muri iki gipangu aba bombi babamo witwa Gacinya Ismael avuga ko n’ubwo Bonifirida na Hashim bateka ukubiri ariko abana bajya kwa se bakarya bajya no kwa nyina bakarya,gusa ngo ntago azi icyatumye batandukana ngo babe ukubiri kuko mbere babanaga mu nzu imwe.


Abaturanyi babo nabo babwiye itangazamakuru ko ibyo uyu mugore yakoze ari amahano gucyura umugabo mugasambanira ku buriri bw’umugabo wawe si ibintu bisanzwe.


Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Umuhoza Marie Michelle nawe yemeje aya makuru yemeza ko Nsanzumukiza Hashim afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu gihe ipereeza rikomeje.


Yagize ati "Ayo makuru RIB yayamenye nayo, uwo mugabo yitwa Nsanzumukiza Hashim afungiye kuri sitasiyo ya Busasamana mu gihe iperereza rikomeje,akurikiranyweho gukomeretsa umuntu."


Umugore wa Hashim w’isezerano yavuze ko n’ubwo umugabo we yamutaye akajya kwibanira na Bonifirida bitazamubuza kumugemurira kuko ntibivanyeho ko ari se w’abana be babiri.


ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : Aline UWITONZE 21 February, 2020










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links