Akigera ku butegetsi, Doe yatesheje agaciro itegeko nshinga ryari rihari, amara imyaka itanu ayoboye igihugu gisirikare, bigeze mu 1985 ategeka ko habaho amatora arayatsinda aba ku mugaragaro perezida wa 21 wa Liberia. Aya matora ntiyavuzweho rumwe kuko yagaragayemo ibimenyetso byinshi by’uburiganya bwakozwe, ariko Doe akaba yari ashyigikiwe na Amerika kuko atacanaga uwaka n’Abasoviyete.

Samuel Doe niwe Munya Liberia wa mbere wavukiye muri iki gihugu wabaye perezida mu mateka yacyo. Yakomokaga mu bwoko bwa Krahn, bugizwe ahanini n’abanyacyaro, mbere yo guhirika ubutegetsi mu 1980, aba bakaba bari baragiye bahezwa n’Abanya-Liberia bakomoka ku babyeyi baturutse muri Amerika. Aba Banyamerika babaga batakiri abacakara batangiye kwimuka basubira muri Afurika mu myaka y’1820, nibo bayoboye igihugu nyuma yo kubona ubwigenge mu 1847.

Akigera ku butegetsi yafunguriye ibyambu bya Liberia amato y’ibihugu bya Canada, u Bushinwa n’u Burayi, birushaho kuzana ishoramari ry’amahanga mu gihugu, ariko binatuma Liberia iba igihugu cyo gukweperamo imisoro.

Doe yagerageje guha agaciro ubutegetsi bwe ashyiraho itegeko nshinga rishya mu 1984, mu mwaka wakurikiyeho, 1985, haba amatora arayatsinda, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe nabo barushaho kwiyongera. Aya matora indorerezi z’amahanga nyinshi zayakurikiranye zemeje ko yabayemo uburiganya, ariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeza kumuba inyuma.

Mu mpera z’imyaka ya 80, nyuma y’uko kominizime yagendaga icika intege ari ko ubutegetsi bwa Doe bugenda burushaho kumungwa na ruswa, Amerika yatangiye kugenda imwitaza ndetse itangira kugira uruhare mu kumuhagarikira inkunga z’amahanga, bikiyongeraho n’urwango rw’abaturage bamushinjaga gushyira imbere abantu bo mu bwoko bwe.

Byatumye mu Ukuboza 1989 hubura intambara hagati y’abaturage, ubwo Liberia yaterwaga n’inyeshyamba ziturutse muri Cote d’Ivoire zishaka gufata Doe. Yaje gufatwa ku itariki 09 Nzeri 1990. Yakorewe iyicarubozo nyuma aricwa yishwe n’ingabo za Prince Johnson , wari ufatanyije na Charles Taylor mu kumurwanya.

Samuel Doe ubundi yari muntu ki?

Yavutse ku itariki 06 Gicurasi 1951, avukira ahitwa Tuzon, mu giturage gito giherereye mu ntara ya Grand Gedeh. Ku myaka 16 nibwo Doe yarangije amashuri abanza yinjira mu mashuri yisumbuye ku Ishuri ry’Ababatisita riri ahitwa Zwedru.
Nyuma y’imyaka ibiri, yahise yiyandikisha mu gisirikare cya Liberia (AFL), yiteze ko azahabonera bourse izamujyana mu Ishuri ryisumbuye ryo muri Kakata, aho kuyimuha atangira guhabwa inshingano za gisirikare. Mu myaka icumi yakurikiyeho yagiye ahabwa imirimo itandukanye mu gisirikare irimo kwigisha, kuyobora za gereza zo muri Monrovia n’indi.

Amaherezo ariko Doe yabashije kurangiza amashuri yisumbuye yiga mu buryo bw’”Iyakure”, ahita ahabwa ipeti rya Master Sergeant ku itariki 11 Ukwakira 1979, ndetse ahabwa ubuyobozi bwa Batayo ya gatatu yakoreraga mu murwa mukuru ,Monrovia, umwanya yabayeho amezi 11.

Kuwa 12 Mata 1980, M/Sergeant Samuel Doe yayoboye agatsiko k’abasirikare bakomoka mu bwoko bwe, batangira igikorwa cyo guhirika ubutegetsi bahereye ku kugaba igitero ku ngoro ya Perezida William R. Tolbert Jr baramwica. Ingabo ze zishe abandi bayobozi 26 bari bashyigikiye Perezida Tolbert muri iyo mirwano.

Abaminisitiri 13 bari bagize Guverinoma bahise bicirwa ku karubanda mu minsi 10 yakurikiyeho nyuma yo kubanza kwerekana ingufu ze no kubatesha agaciro. Bivugwa ko nyuma yo guhirika ubutegetsi abahoze ari ba minisitiri muri guverinoma ya Tolbert bazengurukijwe imihanda ya Monrovia bambaye ubusa, mbere yo kubarasira hafi y’inyanja. Abandi bakozi ba guverinoma babarirwa muri Magana bahunze igihugu abandi barafungwa.

Amaze guhirika ubutegetsi, Doe yahise afata ipeti rya General ashyiraho akanama kiswe “People’s Redemption Council” (PRC), kari kagizwe nawe n’abandi basirikare bo hasi bagera kuri 14, ngo kayobore igihugu. Iminsi ya mbere y’ubutegetsi bwe yaranzwe no kwica abahoze muri leta yahiritse, ategeka ifungurwa ry’abanyapolitiki bagera kuri 50 batavugaga rumwe n’ubutegetsi bo mu ishyaka “Progressive People’s Party” bari barafunzwe na Tolbert kubera imyigaragambyo ishingiye ku muceri yari imaze ukwezi ibaye.

Uruhare rwa Amerika mu guhirika Tolbert ku butegetsi

Muri kanama 2008, imbere ya Komisiyo y’ukuri n’ubwiyunge I Monrovia, uwahoze ari minisitiri w’ubutabera n’umujyanama wa Samuel Doe witwa Chea Cheapoo, wanahatanye mu matora yo mu 2011, yahishuye ko Ikigo cy’ubutasi cya Amerika, CIA ari cyo cyatanze ikarita y’ingoro ya Perezida Tolbert inyeshyamba za Doe zifashishije zibasha kuhinjira, ndetse avuga ko ari umuzungu w’Umunyamerika ukorera CIA warashe Perezida Tolbert akamwica.